skol
fortebet

Jimmy Mulisa yemeje ko atoje Rayon Sports yayihesha ibikombe itigeze itwara

Yanditswe: Saturday 03, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umutoza Jimmy Mulisa wakuriye mu ikipe ya APR FC akanayitoza yatangaje ko aramutse abonye amahirwe yatoza Rayon Sports isanzwe ari umukeba ukomeye w’iyi kipe yamureze.

Sponsored Ad

Jimmy Mulisa ni izina riremereye cyane mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda. Ni umwe mu bakinnyi bagize ibihe byiza mu ikipe y’Igihugu Amavubi ndetse ari mu bakinnye igikombe cy’Afurika cya 2004 ari na cyo cyonyine u Rwanda rwitabiriye.

Uyu mugabo w’imyaka 36 ni we wari umutumirwa mu kiganiro cyitwa The Breakfast With Stars kuri KISS FM, aho yagarutse kuri byinshi ku rugendo rwe nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru n’umutoza.

Jimmy Mulisa yakinnye mu ikipe y’ingimbi ya APR FC, nyuma abona umwanya wo gukina mu ikipe nkuru, ndetse na nyuma ubwo yasozaga ibyo gukina yayibereye umutoza.

Nta yindi kipe yo mu Rwanda Jimmy Mulisa yigeze akinira cyangwa se ngo ayikorere uretse Sunrise yamazemo umwaka ari umutoza wayo mukuru, ibintu bituma abantu benshi bamubona mu isura ya APR FC umukeba ukomeye wa Rayon Sports.

Abajijwe niba ashobora kwemera akazi ko kujya gutoza Rayon Sports, Jimmy Mulisa yasubije ko yaba ari amahirwe kuri we kugira ngo akomeze kongera ibigwi bye no mu yandi makipe.

Ati “Ubu ndi umutoza, Rayon Sports impaye amahirwe najya gukora nta kibazo gihari. Nakiniye APR ndanayitoza, mfitanye amateka na APR FC ariko nshaka no kujya kwandika amateka no muri Rayon Sports.”

Nyuma yo kuva muri APR FC, Jimmy Mulisa yashize ishuri ryigisha umupira w’amaguru abana bakiri bato mu rwego rwo kubafasha gukuza impano zabo.

Ati “ Hari abana benshi bari hagati y’imyaka 10 na 15 bafite impano ariko kuko nta muntu umukurikirana ugasanga iyo mpano irabuze kandi yari ihari. Ni byo natekereje hari abantu dukorana iyo mbonye umwana ufite impano cyane mwitaho cyane nkamutegura no mu mutwe.”

Muri iri shuri ry’umupira w’amaguru, Jimmy Mulisa yashyizemo n’abakobwa mu rwego kubafasha kubyaza umusaruro impano zabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa