skol
fortebet

Joan Laporta wiyemeje gusinyisha Messi yatorewe kuyobora FC Barcelona

Yanditswe: Monday 08, Mar 2021

Sponsored Ad

Umugabo witwa Joan Laporta,niwe watsinze amatora yo kuyobora ikipe ya FC Barcelona iri mu bibazo by’ubukungu atowe ku majwi asaga 54%.Yatsinze bagenzi be 2 barimo Victor Font na Toni Freixa.

Sponsored Ad

Uyu mugabo w’imyaka 58, washyizeho Pep Guardiola nk’umutoza muri manda ye ya mbere hagati ya 2003 na 2010 bagatwara ibikombe byinshi cyane ndetse FC Barcelona ikayobora isi mu mupira w’amaguru, yasimbuye Josep Maria Bartomeu weguye mu Ukwakira 2020.

Joan Laporta yiyamamaje avuga ko intego ya mbere afite ari ugutuma Lionel Messi aguma mu ikipe,ndetse byitezwe ko iyi ntego ashobora kuyigeraho kuko n’uyu mukinnyi yagaragaye yagiye gutora ku munsi w’ejo.

Victor Font niwe waje ku mwanya wa kabiri n’amanota 29.99%, mu gihe Toni Freixa yagize 8.58%.

Amashusho yagaragaje Laporta asuhuzanya na Toni Freixa ndetse na Victor Font yatsinze muri aya matora yari ategerejwe na benshi kuko byitezwe ko utorwa ashobora kongera kuzura FC Barcelona.

Uku gutsinda kwa Laporta gushobora gutuma Lionel Messi yisubiraho akaguma mu ikipe cyane ko yashatse kuyivamo kubera imiyoborere mibi ya Bartomeu wasubije inyuma iyi kipe bigatuma yegura.

Laporta yaheruka gutangaza ko Messi azafunga ibikapu bye igihe yaba adatorewe kuyobora iyi kipe,bivuze ko agiye kujya ku gitutu cyo kumugumisha i Catalonia.

Messi ahembwa ibihumbi £500,000 ku cyumweru ariko uyu mushahara waragabanyijwe kubera ibibazo bya Covid-19.

Ikinyamakuru Dailymail cyatangaje ko Sergio Aguero ariwe mukinnyi wa mbere Laporta azasinyisha muri iyi mpeshyi kugira ngo afatanye na Lionel Messi cyane ko ari inshuti.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa