skol
fortebet

Jose Mourinho wabuze umusaruro yasubiye mu murongo wo kwivuga ibigwi

Yanditswe: Monday 22, Feb 2021

Sponsored Ad

Umunya Portugal,Jose Mourinho,utoza ikipe ya Tottenham yongeye kujya mu muvumo wo kwivuga ibigwi nyuma y’aho abonye ko atagihagaze neza mu bijyanye no guhesha amakipe ibikombe nkuko yahoze ameze.

Sponsored Ad

Uyu mugabo yaraye atangaje ko akiri umutoza wa mbere ku isi nyuma y’aho ikipe ye itsinzwe na Westham ibitego 2-1,byatumye inasubira inyuma cyane mu rugamba rwo gushaka umwanya wa 4 muri Shampiyona.

Jose Mourinho watangiye uyu mwaka ahabwa amahirwe yo kuba yahesha Tottenham igikombe cya shampiyona iheruka mu myaka irenga 60 ishize, yagiye akura nk’isabune atakaza amanota ku makipe ari hasi cyane byatumye ubu ari ku mwanya wa 9 aho arushwa amanota 9 na Westham iri ku mwanya wa 4.

Nyuma yo gutsindwa ibitego 2-1 na Westham,Mourinho yabajijwe niba uku gutsindwa kutatumye atangira gushidikanya ku mikinire ye,yavuze ko ntaho bihuriye kuko akiri umutoza wa mbere ku isi.

Yagize ati “Oya,Oya,Oya.Zeru.Rimwe na rimwe umusaruro uterwa n’ibintu byinshi biri kubera mu mupira w’amaguru.Njyewe n’abatoza dukorana,imitoreze yacu ntaho ihuriye n’iy’abandi bose ku isi.”

Abajijwe niba ikipe ye iri mu bihe bibi cyane,Mourinho yagize ati “Ntabwo nzi icyo wita “ibihe bibi [cirisis].Niba ibihe bibi ari umujinya n’agahinda mu rwambariro nakwemeza ko aribyo kuko nta n’umwe wishimye muri twe,twanabigaragaje muri uyu mukino.

Iyo ikipe yarwanye nkuko twabigenje uyu munsi kugeza ku isegonda rya nyuma dushaka guhindura ibiva mu mukino,ntabwo ari ibihe bibi ku ikipe.Bavuga ko ikipe iri mu bihe bibi iyo idahurije hamwe mu gushaka umusaruro mwiza kurusha uwo ifite.Ntabwo navuga ko turi mu bihe bibi cyane ahubwo turi mu bihe byo kubura umusaruro.Uko n’ukuri,Turi gutakaza imikino myinshi.”

Umukino uzakurikiraho,Tottenham izahura na Wolfsburger mu mukino wo kwishyura wa 1/32 cya Europa League mu gihe izagaruka muri Premier League ihura na Burnley ku cyumweru.

Mourinho amaze kubona amanota 81 mu mikino 50 amaze gutoza Tottenham,agahigo kabi agize ugereranyije n’aho yatoje hose ariko aracyavuga ko akiri umutoza wa mbere ku isi.

Amanota Mourinho yabonye mu mikino 81 aho yatoje hose:

124 points - Porto
126 - Chelsea (bwa mbere)
113 - Inter
123 - Real Madrid
114 - Chelsea (bwa kabiri)
95 - Man Utd
81 - Spurs

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa