skol
fortebet

Jose Mourinho yababajwe n’urwandiko rwashyizwe hanze bivugwa ko yanditse asaba abakinnyi be kuvuna Messi muri UCL

Yanditswe: Wednesday 20, Mar 2019

Sponsored Ad

Hirya no hino mu binyamakuru hari gucicikana urwandiko mourinho yandikiye abakinnyi be mu mwaka wa 2006 ababwira uko bagombaga guhangana n’abakinnyi ba FC Barcelona muri 1/16 cy’irangiza cya UEFA Champions League aho yabasabaga kuvuna Messi mbere y’igihe ndetse no gukorera amakosa menshi kuri Ronaldinho.

Sponsored Ad

Jose Mourinho yarakaye cyane ndetse avuga ko iyo nyandiko yuzuyemo ubugome atari we wayanditse ahubwo uwarushyize hanze yabikoze ashaka kumuharabika.
Muri uru rwandiko hagaragaza imigambi Mourinho yari afite kuri buri mukinnyi wa FC Barcelona mu kibuga n’ukuntu bagombaga kumuhagarika.

Uru rwandiko rugaragaza uko Mourinho yari yapanze guhangana na buri mukinnyi wese wa FC Barcelona ya 2006 yatozwaga na Frank Rijkaard mu mukino wa UEFA Champions Legue bari kuyakiramo I Stamford Bridge.

Nkuko uru rwandiko rwashyizwe ku rukuta rwa Twitter rwitwa,performance analysis in action,Mourinho yari yabwiye abakinnyi be kuvuna Messi wari ufite imyaka 18 icyo gihe hakiri kare ndetse ataragera mu rubuga rw’amahina.

Yagize ati “Niba uburyo busigaye ari ukumuvuna,Ni byiza ko mubikorera inyuma y’urubuga rw’amahina kandi hakiri kare kuko amaze iminsi mike avuye mu mvune.”
Mourinho yarakajwe bikomeye n’uru rwandiko yise ko ari uruhimbano ndetse yamaganira kure abarwanditse avuga ko bagamije kumusebya.

Mourinho yarakajwe bikomeye n’uru rwandiko yise ko ari uruhimbano ndetse yamaganira kure abarwanditse avuga ko bagamije kumusebya.

Yagize ati “Inyandiko ntabwo ari iyanjye.Sinjye wayanditse.Raporo mperuka gukora ndayifite mu rugo, ni iyo mu mwaka wa 1999/2000 ubwo nari umutoza wungirije muri FC Barcelona.Nari nungirije nagombaga gusangiza bagenzi banjye ubusesenguzi bwanjye kugira ngo bidufashe gutegura umukino.Kuva muri Benfica kugeza ubu ntabwo ubusesenguzi bwanjye mbwandika nka raporo,ahubwo n’ibitekerezo bimfasha gutegura imyitozo n’imikino.”

Uretse ibyo kuvuna Messi,muri uru rwandiko harimo intege nke za buri mukinnyi ndetse n’ukuntu ikipe ya FC Barcelona yari izi kwigusha no guhimba ama coup franc.

Muri uyu mukino wa Champions League bivugwa ko Mourinho yari yabwiye abakinnyi be kuvuna aba FC Barcelona,Chelsea yasezerewe itsinzwe ibitego 3-2 mu mikino yombi.




Hashyizwe hanze raporo Mourinho yahaye abakinnyi be yo kuvuna Messi no guhagarika Ronaldinho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa