skol
fortebet

Jose Mourinho yababariye umukinnyi we bashwanye akamwima umwanya wo gukina

Yanditswe: Monday 11, Jan 2021

Sponsored Ad

Umutoza wa Tottenham,Jose Mourinho,yatangaje ko yagaruye mu ikipe ya mbere umukinnyi we Dele Alli bivugwa ko bashwanye akamukura mu bakinnyi akoresha mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino.

Sponsored Ad

Buri muntu wese ukurikira umupira w’amaguru mu Bwongereza,yibajije ukuntu Jose Mourinho yirukanye Dele Alli mu bakinnyi be nyamara ariwe wamufashije cyane ubwo yageraga mu ikipe ya Tottenham mu mpera za 2019.

Dele Alli yagaragaje urwego rwo hejuru cyane ndetse afashaTottenham gutsinda agakipe kitwa Marine katagira icyiciro ibitego 5-0.

Jose Mourinho yemeje ko Dele Alli yagarutse mu mipangu ye mu ikipe ya Tottenham ndetse nta gihindutse ashobora kubanza mu mukino uzamuhuza na Aston Villa.

Hashize igihe kinini Dele Alli amerewe nabi kuko Mourinho yamwimye umwanya wo gukina kugeza nubwo anamukura mu bakinnyi 18 mu mikino myinshi gusa uyu mutoza yavuze ko uyu mukinnyi bitamuciye intege kuko yakomeje gukora cyane.

Mourinho yagize ati “Yari hano uyu munsi nubwo uyu mukino utawupimiraho ubuhanga gusa ubunararibonye no guhatana bye byanshimishije.Ntabwo byantungura kuwa gatatu utaha akinnye.

Nakunze imyitwarire ye mu kibuga.Ntabwo twashakaga kwishyira mu bibazo.Ikibuga cyari giteje ibibazo ndetse ubushake bw’abakinnyi bwashoboraga gushyira mu kaga abakinnyi barema ibitego.

Ndishimye kubera ubunyamwuga bwinshi,guhuza kwa Dele Alli na Gedson (Fernandes) bwatumye barema amahirwe menshi.Nashimishijwe n’imikinire yabo.”


Dele Alli yongeye kugirirwa icyizere na Jose Mourinho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa