skol
fortebet

Jose Mourinho yabwiye amagambo akomeye Gareth Bale wamutengushye

Yanditswe: Monday 18, Jan 2021

Sponsored Ad

Umutoza wa Tottenham,Jose Mourinho,usa n’uwatakarije icyizere umukinnyi we Gareth Bale yagaragaye ari kumubwira amagambo akomeye mu myitozo.

Sponsored Ad

Gareth Bale w’imyaka 31 ntiyigeze agaragara mu mukino wo kuri iki cyumweru Tottenham yatsinze Sheffield United ibitego 3-1 aho yari ku ntebe y’abasimbura.

Mu mashusho yanyujijwe kuri Spurs TV,Mourinho yagaragaye abwira Bale ati “Urashaka kuguma hano cyangwa gusubira muri Real Madrid ntuzongere gukina umupira w’amaguru?.”

Uyu mutoza kandi yagaragaye ari kuganira n’umwungirije Joao Sacramento n’abo bakorana ababwira ibyo yaganiriye na Gareth Bale.

Uyu munya Wales ukomeje kwibazwaho,yabanje mu kibuga muri Premier League inshuro imwe ubwo iyi kipe yatsindaga West Bromo igitego 1-0 gusa ntabwo aragaragaza ko hari icyo yamarira Tottenham.

Amaze gukinira Tottenham iminota 161,ariko imyinshi yagaragaye muri Europa League.

Nyuma y’umukino wo ku munsi w’ejo,Mourinho yabwiye abanyamakuru ati “Mfite ubunararibonye buhagije ko iyo umukinnyi atari gukina aba ari inshingano ze.

Iyo umukinnyi ahinduye ibintu akazamura urwego rw’imikinire ye nabwo biba ari inshingano ze.Iyo umukinnyi atari gukina aba akwiriye kumenya impamvu akanashaka uburyo yafungura uwo muryango nubwo yaba ari mu bihe bibi.”

Mourinho yavuze ko umukinnyi we Ndombele ari urugero rwiza kuko yabanje kubura umwanya mu ikipe ye ariko nyuma ahindura imikinire ye none ubu ari mu bakinnyi ngenderwaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa