skol
fortebet

Jose Mourinho yahaye igihembo cyihariye wa mwana utoragura imipira wafashije Tottenham gutsinda Olympiakos [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 01, Dec 2019

Sponsored Ad

Umwana muto witwa Callum Hynes w’imyaka 15 utoragura imipira ku kibuga cya Tottenham [Ballboy] uherutse gufasha iyi kipe gutsinda Olympiakos muri UEFA Champions League ibitego 4-2 bikayifasha kugera muri 1/16 yahembwe na Jose Mourinho gusangira n’abakinnyi mbere y’umukino wa shampiyona wahuje Tottenham na Bournemouth kuri uyu wa Gatandatu.

Sponsored Ad

Ubwo Tottenham yari yatsinzwe ibitego 2-0 mu gice cya mbere na Olympiakos uyu mwana Hynes yayifashije kwishyura ubwo umupira warengaga hanyuma agahita anagira undi myugariro Serge Aurier nawe wahise arengurira Lucas Moura nawe ahereza umupira Harry Kane atsinda igitego cya kabiri biba bibaye 2-2.

Uyu mwana warenguye uyu mupira yakoze ku mutima Jose Mourinho bituma ahita ajya kumusuhuza ndetse no mu kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiyeho yaramushimiye bikomeye.

Umutoza Mourinho ntiyarekeye aho guhundagazaho uyu mwana ibihembo kuko yanamutumiye ku meza amwe n’abakinnyi ba Tottenham uyu munsi basangira ifunguro rya nyuma mbere yo guhura na Bournemouth batsinze ibitego 3-2.

Uyu mwana yahuye n’abakinnyi barimoToby Alderweireld,Heung-min Son na Davinson Sanchez nyuma y’umukino wa Olympiakos baramushimira.

Hynes yabwiye urubuga rwa Tottenham ati “Murabona ukuntu nishimye ibi biratangaje cyane.Ntabwo Jose yagombaga kubikora,kunyegera akansuhuza byari bihagije.N’umunsi atazibagirana mu mateka yanjye.Nkunda Spurs,ibi n’ibihe ntazibagirwa mu buzima.”

Mourinho yasezeranyije abandi bana batoragura imipira ko bazajya babona amahirwe yo gusangira n’abakinnyi.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa