skol
fortebet

Jose Mourinho yahaye ubutumwa butangaje Ole Gunnar Solskjaer nyuma yo kumunyagira

Yanditswe: Monday 05, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

Jose Mourinho utoza Tottenham yaraye inyagiye Manchester United ibitego 6-1,yavuze ko azi agahinda ko kunyagirwa ndetse ahishura ko abizi neza ko umutoza Ole Gunnar Solskjaer atari buze gusinzira neza.

Sponsored Ad

Uyu wahoze atoza Manchester United ariko akayirukanwamo nabi,yabwiye abanyamakuru ko atari yiteze ko Tottenham iza kunyagira Manchester United ibitego 6-1.

Tottenham yanyagiye Manchester United y’abakinnyi 10 ku kibuga Old Trafford ibifashijwemo na Son Heung-min na Harry Kane batsinze ibitego 2 buri wese na Tanguye Ndombele ndetse na Aurier batsinze ibindi.United yatsindiwe na Bruno Fernandes kuri penaliti.

Jose Mourinho yavuze ko yihanganishije Ole wamusimbuye kubera aka kayabo k’ibitego yatsinzwe gusa avuga ko yagerageje kuzamura urwego rw’ikipe.

Yagize ati “Mfitiye impuhwe Ole kubera umusaruro mubi yabonye.Sinibuka niba naratsinzwe ibitego 6 ariko natsinzwe 4,5.Nzi ukuntu bibabaza.Ndabizi ko ari iby’ingenzi ko umutoza watsinze agomba kwishyira mu mwanya w’uwatsinzwe.Nibyo nashakaga gutsinda ariko nashakaga gutsinda ibitego 7 aho kuba 6.Ntimunyumve nabi.

Dukwiriye kwiyoroshya mu myitwarire.Uyu munsi niwe watsinzwe ariko ejo ninjye.N’ukuri mufitiye impuhwe.Ndatekereza ko uyu munsi ataraza gusinzira neza iri joro ariko ubu nibwo buzima bukomeye tubamo.

Ariko ndebye uko ikipe ye imeze,yateye imbere.Ntabwo bimeze nkuko yayisanze kuko ntiyari ku rwego rwo hejuru.Ikipe iri gutera imbere,ifite abakinnyi beza,baguze abakinnyi bakiri bato b’abahanga.

Niba ari ukuri ko Cavani agiye kuza,ni rutahizamu uri mu beza cyane ku isi.

Manchester United ni Manchester United.Uku gutsindwa ntabwo kuraza kuyisenya.Ndabizi neza ko baraza gusubiza nkuko basanzwe babigenza.

Umutoza Solskjaer yanenze bikomeye Erik Lamella washotoye Martial bikamuviramo guhabwa ikarita itukura ariko Jose Mourinho yavuze ko United yagombaga kurangiza ari abakinnyi 8 kuko Paul Pogba ngo nawe yari akwiriye guhabwa umutuku.

Yagize ati “Ntabwo nabonye ikosa rya Lamela.N’ukuri,n’ukuri,n’ukuri Manchester United yari kurangiza umukino ifite abakinnyi 8.Ndabivuga kuko hari amakosa yabereye hafi yanjye kandi yoroshye kuyabona.Ndashimira umusifuzi Anthony Taylor kuba atabahaye amakarita menshi atukura kuko byari kubagiraho ingaruka zikomeye cyane.

Mourinho yavuze ko Luke Shaw yari guhabwa ikarita itukura kubera ikosa yakoreye Lucas Moura ndetse na Pogba wagiye akinira nabi kenshi abakinnyi ba Tottenham.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa