skol
fortebet

Jose Mourinho yahishuye umukinnyi umeze nka Harry Kane mu bandi ba rutahizamu yatoje

Yanditswe: Sunday 02, May 2021

Sponsored Ad

Umutoza Jose Mourinho uherutse kwirukanwa na Tottenham muri uku kwezi,yatangaje ko muri ba rutahizamu yatoje mu makipe atandukanye yanyuzemo uhuza neza na Harry Kane ari Umufaransa Karim Benzema ukina muri Real Madrid.
Jose Mourinho yakoranye na Harry Kane muri Tottenham mu gihe kingana n’amezi 18 ndetse uyu rutahizamu yitwaye neza atsinda ibitego byinshi.
Mourinho yabwiye Times ati “Uko Harry Kane ari gukina ubu,uko ahagarara mu kibuga,ni uwuhe mukinnyi nagize umeze nkawe?.ni Benzema. (...)

Sponsored Ad

Umutoza Jose Mourinho uherutse kwirukanwa na Tottenham muri uku kwezi,yatangaje ko muri ba rutahizamu yatoje mu makipe atandukanye yanyuzemo uhuza neza na Harry Kane ari Umufaransa Karim Benzema ukina muri Real Madrid.

Jose Mourinho yakoranye na Harry Kane muri Tottenham mu gihe kingana n’amezi 18 ndetse uyu rutahizamu yitwaye neza atsinda ibitego byinshi.

Mourinho yabwiye Times ati “Uko Harry Kane ari gukina ubu,uko ahagarara mu kibuga,ni uwuhe mukinnyi nagize umeze nkawe?.ni Benzema.

Kuko Didier Drogba ntibameze kimwe, [Zlatan] Ibrahimovic ntameze nkawe na [Romelu] Lukaku.Rimwe na rimwe ntabwo imibare igaragaza ukuri.”

Abajijwe ikipe ashyigikiye muri Champions League hagati ya Chelsea na Real Madrid,yavuze ko zombi azishyigikiye kuko atajya avuga nabi ikipe yamuhaye akazi.

Ati “Nzagerageza kugendera mu cyerekezo cy’inshuti…Bose baranshimisha.Iyo mvuye mu ikipe mvuga ibyiza byayo gusa.Ntabwo nti nka ba bantu bita ku myenda yanduye gusa.Njye buri gihe ndeba ibyiza gusa.

Muri Inter natwaye buri kimwe.Nafashwe neza cyane ariko umunsi umwe ningira indi kipe yindi mu Butaliyani inkenera ntabwo nzatekereza kabiri.Mfite ubu buryo bwa kinyamwuga mbonamo ibintu.Meze neza.”

Umutoza Jose Mourinho avuga ko nta kiruhuko azigera afata mu kazi ke kuko ikipe yose yamushaka yahita ayerekezamo atazuyaje.

Kuri ubu amakipe amwifuza ari hasi kuko harimo nka Valencia ndetse bivugwa ko hari n’ayo muri Brazil amushaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa