skol
fortebet

Jose Mourinho yandagaje bikomeye Manchester United yamwirukanye nabi

Yanditswe: Sunday 04, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Tottenham Hotspur yandagaje bikomeye Manchester United mu mukino w’umunsi wa 04 wa Premier League,iyitsinda ibitego 6-1 ku kibuga cyayo cya Old Trafford.

Sponsored Ad

Manchester United yaherukaga gutsinda bigoranye ikipe ya Brighton ibitego 3-2,yahawe isomo rya ruhago na Tottenham yari yayisuye iyitsinda ibitego 6-1.

United niyo yafunguye amazamu aho ku isegonda rya 31 ry’umukino yabonye penaliti nyuma y’aho myugariro Sanchez yategaga rutahizamu Martial.Bruno Fernandez yinjije neza penaliti ya United.

Ntubyatinze kuko ku munota wa 04 w’umukino,Tottenham yahise yishyura iki gitego ibifashijwemo na Tanguy Ndombele nyuma y’akavuyo kabereye imbere y’izamu rya United.

Tottenham yakomeje umuvuduko kuko ku munota wa 07 rutahizamu Heung-Min Sonyatsinze igitego ku mupira mwiza yahawe na Harry Kane wibye umugono abakinnyi ba United ku ikosa yari akorewe ahita aha umupira Son vuba na bwangu batarisuganya.

United yahuye n’akaga gakomeye ku munota wa 28 ubwo rutahizamu wayo Martial yahabwaga ikarita y’umutuku azira gukubita urushyi mu maso Erik Lamela wamushotoye akamukubita inkokora undi akihanira.

Nyuma y’iyi karita,ibitego byahise byisuka ku ruhande rwa Tottenham kuko ku munota wa 30 Harry Kane yashyizemo igitego cya 3 ku mupira mwiza yahawe na Son.

Ku munota wa 37,Tottenham yabonye igitego cya 04 cyatsinzwe na Heung-Min Son ku mupira mwiza yahawe na Serge Aurier.Igice cya mbere cyarangiye ari 4-1.

Ku munota wa 46 w’umukino,United yakoze impinduka 2 aho umutoza Ole yakuye mu kibuga Bruno Fernandes na Nemanja Matic yinjiza Scott McTominay na Fred batabashije kuyifasha kwitwara neza.

Ku munota wa 51 Tottenham yari yariye karungu yashyizemo igitego cya 5 cyatsinzwe na Serge Aurier witwaye neza muri uyu mukino ku mupira mwiza yahawe na Pierre-Emile Hoejbjerg.

Tottenham yakubitaga itababarira,yashyizemo igitego cya 06 ku munota wa 79 kuri Penaliti yinjijwe neza na Harry Kane nyuma y’ikosa Pogba uri mubi bibi yakoreye kuri Davies.

Uyu n’umukino wa 02 Manchester United itsinzwe yandagajwe mu mikino 3 imaze gukina muri iyi shampiyona,kuko yatsinzwe na Crystal Palace mu mukino wa mbere ibitego 3-1.

Uretse kuba United yanyagiwe,no ku mukino iheruka gutsinda Brighton,yabonye igitego cy’intsinzi umusifuzi amaze gusifura ko umukino warangiye gusa yisubiraho kubera Penaliti yabonetse iminota yarangiye.

Ku rundi ruhande,Arsenal yaherukaga gutsindwa na Liverpool ibitego 3-1,yatsinze bigoye Sheffield United ibitego 2-1 bya Bukayo Saka na Nicolas Pepe biyifasha kuzuza amanota 09.Westham yatsinze Leicester City ibitego 3-0 kuri iki cyumweru.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa