skol
fortebet

Jose Mourinho yanenze bikomeye abakinnyi be batsindiwe mu rugo na Everton

Yanditswe: Monday 14, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza wa Tottenham,Jose Mourinho,yatangaje ko atishimiye uko abakinnyi be bakinnye ku munsi w’ejo byabaviriyemo gutsindwa na Everton mu rugo igitego 1-0 ndetse barushwa umupira bikomeye.

Sponsored Ad

Jose Mourinho yavuze ko abakinnyi be ari abanebwe bitewe n’ukuntu bakinnye mu mukino wabo wa mbere wa Premier League.

Igitego cya Dominic Calvert-Lewin ku munota wa 55 nicyo cyahaye amanota 3 Carlo Ancelotti n’abasore be barimo abaguzwe uyu mwaka nka Doucoure na James Rodriguez wanabaye umukinnyi witwaye neza kurusha abandi.

Mourinho yavuze ko imyiteguro idahagije y’ikipe ye yatumye bakina nabi gusa avuga ko abakinnyi be bamubabaje kubera imikinire yabo.

Yagize ati “Izi n’ingaruka zo kudakora imyitozo myiza no kudategura neza umwaka w’imikino.Bamwe mu bakinnyi nta n’ubwo bitabiriye imyiteguro y’umwaka w’imikino.Abakinnyi banjye bamwe ntabwo bari biteguye mu mutwe.Mu by’ukuri sinakunze ikipe yanjye uyu munsi.

Ntabwo twari dufite imbaraga,nta guhangana twari dufite.Harry Kane yitozanyije natwe rimwe. Moussa Sissoko yakoze imyitozo kabiri.Kubera impamvu zitandukanye,abakinnyi bacu ntabwo babashije kwitoza.

Twagize abakinnyi banduye Coronavirus,twagize n’abandi benshi bari mu kato mu gihe abandi bari mu ikipe y’igihugu.

Nshobora kuvuga ko ari igitutu cy’ubunebwe kandi iyo ufite icyo gitutu ntabwo usatira cyane ahubwo ureka uwo muhanganye akubaka ahereye inyuma.

Ku rundi ruhande,Carlo Ancelotti yagize ati “Intego yacu n’ugukina imikino y’I Burayi kandi twatangiye neza.Ikibazo twagize umwaka ushize nuko twazamukaga rimwe ubundi tukamanuka.”

Mourinho uvuga ko abakinnyi be badafite ingufu,agiye gukina imikino myinshi icucitse kuko agiye gukina imikino 3 mu minsi 9 irimo uwo gushaka itike yo kwerekeza mu matsinda ya Europa League bazakina na Lokomotiv Plovdiv.

Mourinho yavuze ko hari ibyo yifuza kubwira abakinnyi be atabwira abanyamakuru ariko ko nta mwanya wo kurira kuko kuwa kane bafite uyu mukino wa Europa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa