skol
Kigali
startimes

Jose Mourinho yapfobeje abakinnyi be mu rugamba rwo gushaka igikombe cya shampiyona

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 30 November 2020 Yasuwe: 4116

Umutoza wa Tottenham,Jose Mourinho yatangiye gukina imikino ye isekeje mu itangazamakuru aho ku munsi w’ejo nyuma yo gukura inota rimwe ku kibuga Stamford Bridge,yemeje ko we n’abakinnyi be ari udufarasi duto,batabasha gutwara igikombe cya shampiyona.


Tottenham imaze imyaka isaga 60 idakora ku gikombe cya shampiyona gusa uyu mwaka,Mourinho atangiye kubafasha kwinjira muri uru rugamba nubwo rutoroshye.

Abanyamakuru babajije Jose Mourinho niba ari mu rugamba rwo guhiga igikombe cya shampiyona abasubiza ko abakinnyi be ari udufarashi duto bitaborohera.

Ati “Ntabwo turi mu irushanwa.Ntabwo turi ifarashi.Ntabwo nzi neza ijambo nakoresha.Turi bato,turi amafarashi mato.Twe turi udufarashi. Joe Rodon yakiniraga Swansea umwaka ushize.Thiago Silva amaze imyaka myinshi cyane kandi aracyari myugariro mwiza cyane ku isi.Birashoboka ko umushahara w’ukwezi kumwe wa Thiago Silva wahemba Rodon umwaka wose.

Chelsea n’umukandida mwiza ku gikombe,ntawabishidikanyaho.Ndizera neza ko nta kibazo bafite kuba twe na Liverpool tubarusha amanota 2 gusa.Bazi imbaraga bafite n’abakinnyi beza bafite kandi bazi ko uyu mwaka ari muremure.Barabizi neza kandi ko Tottenham atari umukandida ku gikombe.

Ku rundi ruhande,Frank Lampard utoza Chelsea FC yaraye inganyije na Tottenham 0-0 we yemeje ko Tottenham ari umukandida wa mbere ku gikombe cya shampiyona.

Ati “Jose Mourinho yavuze uko abibona.Niba dushaka igikombe nabo barabishaka.Buri kipe ifite Harry Kane na Son ikwiriye guhatanira igikombe.Bafite Gareth Bale ku ntebe na Dele Alli utari hano nabo bafite ubuhanga.”

Muri 2014 ubwo yagarukaga muri Chelsea,Jose Mourinho yabwiye abanyamakuru ko nta gikombe ashaka muri iyi kipe birangira acyegukanye.

Tottenham iyoboye shampiyona n’amanota 21 inganya na Liverpool mu gihe Chelsea ari iya 3 na 19.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Cristiano Ronaldo na Lionel Messi batunguye isi yose kubera akayabo banze...

Abakinnyi ba mbere ku isi mu myaka irenga 10 ishize aribo Cristiano Ronaldo...
23 January 2021 Yasuwe: 5458 0

Mashami Vincent yahishuye icyo agiye gukora kugira ngo azatsinde Togo...

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Mashami Vincent,yavuze ko nyuma yo...
23 January 2021 Yasuwe: 5408 0

Umunyamideli w’uburanga wakundanye na Rutahizamu wanyuze muri Chelsea...

Umunyamideli witwa Manuela Ferrera yahishuye umubano we na rutahizamu...
23 January 2021 Yasuwe: 5484 0

Rwatubyaye Abdul yabonye ikipe nshya mu gihugu cya Macedonia

Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi,Rwatubyaye Abdul,wakinaga muri Amerika mu...
23 January 2021 Yasuwe: 3794 0

Togo yagaragaje ko ari ikipe ikanganye mu itsinda ihuriyemo n’u...

Ikipe ya Togo iri mu itsinda C rya CHAN 2020 hamwe n’u Rwanda,Uganda na...
23 January 2021 Yasuwe: 4061 0

Amavubi yakuye inota ry’ingenzi cyane ku gihugu cya Maroc muri CHAN...

Ikipe y’igihugu “Amavubi”iri mu mikino ya CHAN 2020 yanganyije na Maroc 0-0...
22 January 2021 Yasuwe: 4531 0