skol
fortebet

Jose Mourinho yarakariye abakinnyi be kubera ibyo yabasanzemo nyuma y’umukino

Yanditswe: Tuesday 27, Oct 2020

Sponsored Ad

Umutoza wa Tottenham,Jose Mourinho yarakariye abakinnyi be nyuma y’umukino wabahuje na Bunley bakayitsinda igitego 1-0,ubwo yabasangaga mu rwambariro bose bibereye mu matelefoni yabo.

Sponsored Ad

Tottenham yiyushye akuya kugira ngo ibone amanota 3 ku kibuga Turf Moor,kuko byayisabye iminota 76 kugira ngo Heung Min Son atere umupira uboneze mu rushundura.

Umutoza Mourinho yinjiye mu rwambariro asanga abakinnyi be bose bunamye muri telefoni zabo biramurakaza cyane ko nta wari umwitayeho.

Uyu mutoza abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram,yashyize hanze ifoto ari mu rwambariro abakinnyi be bose bunamye barangariye mu matelefoni yabo.

Akimara gushyiraho iyi foto yanditseho ati “Nyuma y’intsinzi ikomeye ku mukino ukomeye….ikimenyetso cy’ibihe.”

Uyu mutoza yashatse kugaragaza ko ibihe byahindutse kuko kera abakinnyi batarangariraga kuri telefoni nyuma y’umukino ahubwo babaga bajya impaka ku byabaye mu kibuga n’ibindi.

Heung Min Son yatsinze igitego aherejwe na Kane biba inshuro ya 9 muri uyu mwaka w’imikino aba bakinnyi bafatanyije gutsinda igitego cyane ko umwe aha umupira undi agatsinda.

Umutoza Jose Mourinho yashimiye bikomeye umutoza wa Bunley Sean Dyche kubera ukuntu yari yapanze ikipe ye bikamugora kubona igitego.

Ati “Nibyo nari niteze mu by’ukuri.Sean ndamuzi,nzi uko bikomerera amakipe akina asatira kumukuraho amanota.N’umuhanga,akinisha ibyo afite byose, yatugoye cyane.Ndamushimira we n’abasore be.

Abakinnyi banjye ntibakinnye umukino mwiza nkuko twari tubyiteze ariko bitewe na Bunley.Twakinnye umukino utanga intsinzi.”


Mourinho yarakajwe nuko abakinnyi be bari barangariye kuri telefoni zabo nyuma y’umukino

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa