skol
fortebet

Jose Mourinho yashinyaguriye Manchester United yamwirukanye ariko ikaba iri mu mazi abira

Yanditswe: Monday 23, Sep 2019

Sponsored Ad

Umutoza Jose Mourinho yatangaje ko yari akwiriye kwirukanwa ariko ngo ababazwa nuko iyi kipe itakemuye ikibazo ahubwo ubu imeze nabi cyane kurusha igihe yari arimo.

Sponsored Ad

Mourinho yavuze ko adashimishijwe nuko umutoza wa United, Solskjaer amerewe nabi gusa ngo ikimutangaza ari uko iyi kipe imerewe nabi cyane kurusha igihe yari ayirimo.

Mourinho yagize ati “Narirukanwe.Byari bikwiriye ko nirukanwa kuko arinjye wari ufite inshingano zo gutoza ikipe.Ikibabaje cyane nuko ikipe imeze nabi cyane kurusha igihe nari nyirimo.Kuri njye birababaje,abantu bashobora kugira ngo ndishimye ariko mbabajwe n’ibihe bibi irimo.”

Manchester United yatsinzwe na West Ham ibitego 2-0 kuri iki cyumweru,bituma ijya ku mwanya wa 8 n’amanota 8 aho mu mikino 6 imaze gukinwa,yatsinzemo ebyiri gusa.


Mourinho ababajwe nuko Manchester United imerewe nabi kurusha uko yari imeze ayirimo

Ibitekerezo

  • ntabwo yishimye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa