skol
fortebet

Jose Mourinho yasingije bikomeye Zlatan Ibrahimovic ugiye kuzuza imyaka 40 agikina umupira

Yanditswe: Friday 20, Nov 2020

Sponsored Ad

Umutoza wa Tottenham,Jose Mourinho yasingije bikomeye umukinnyi yatoje muri Manchester United,Zlatan Ibrahimovic ko ariwe wenyine ukina nk’umukinnyi w’imyaka 20 cyangwa 30kandi ari hafi kuzuza 40.

Sponsored Ad

Jose Mourinho yavuze ko uyu munya Swweden ari umukinnyi udasanzwe kuko ariwe wenyine abona ufite ubushobozi bwo gukina ku rwego rwo hejuru kandi afite imyaka 40 y’amavuko.

Mourinho yagize ati “Hari imirimo isaba kuba ufite imbaraga z’umubiri harimo n’umupira w’amaguru.Umukinnyi w’imyaka 40 ntiyakina nk’uw’imyaka 20 cyangwa 30,kereka uri Zlatan Ibrahimovic.Mu myitozo uba ukeneye ubwenge,ubunararibonye n’ubumenyi.Nibyo byagufasha gutera imbere.”

Zlatan Ibrahimovic w’imyaka 39 akinira AC Milan aho yayitsindiye ibitego 8 mu mikino 5 ya mbere y’uyu mwaka w’imikino irimo 3 yatsinzemo ibitego 2.Kugeza ubu,AC Milan niyo iyoboye Serie A kuko mu mikino 7 yakinnye yatsinze 5 hanyuma inganya 2.

Zlatan yahesheje Mourinho ibikombe 3 birimo Europa League, Carabao Cup na Community Shield ubwo bakoranaga muri Manchester United.Amakuru avuga ko yanamushakaga muri Tottenham ariko uyu munya Sweden yigira muri AC Milan.

Zlatan yamenyekanye mu makipe akomeye nka Barcelona star during his spell with Inter Milan, Manchester United,Ajax na Juventus.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa