skol
fortebet

Jose Mourinho yasubije Paul Pogba wamwibasiye anenga imitoreze ye

Yanditswe: Saturday 17, Apr 2021

Sponsored Ad

Umutoza wa Tottenham Jose Mourinho usigaye ahora mu makimbirane yasubije uwahoze ari umukinnyi we Paul Pogba wanenze imitoreze ye aho yemeje ko akunda gushyira hanze abakinnyi ntabasobanurire impamvu.

Sponsored Ad

Uyu mutoza Mourinho yasubije abanyamakuru ko atatiye na gato ku magambo ya Pogba wanenze imitoreze ye.

Pogba yavuze ko umutoza we ubu Ole Gunnar Solskjaer adasuzugura abakinnyi nkuko Jose Mourinho abikora.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu ubwo Tottenham yari imaze kunganya ibitego 2-2 na Everton muri Premier League,Mourinho yabonye umwanya wo gusubiza Pogba aho yavuze ko “atitaye na gato ku magambo ya Pogba.”

Mourinho yabwiye Sky Sports ati “Icyo navuga nuko ntitaye na gato ku byo yavuze.ntibinshishikaje na gato.”

Ibi Mourinho yabivuze nyuma y’aho Pogba abwiye abanyamakuru ati “Icyo nzi kuri Ole n’umuntu utandukanye,ntiyanyuranya nibyo abakinnyi bashaka.

Nibyo Ole ashobora kutabakoresha ariko ntiyabashyira ku ruhande nk’abatarigeze kubaho.Niho atandukaniye na Mourinho.

Iyo nagiranaga umubano mwiza na Mourinho buri wese yarabibonaga ariko ku munsi ukurikiyeho wayoberwaga ibyabaye.Icyo ni ikintu gitangaje nzi kuri Mourinho ariko sinabasha kukibasobanurira kuko nanjye ntabwo mbizi neza.”

Pogba yashwanye na Mourinho ubwo bakoranaga muri United kugeza ubwo uyu munya Portugal amwambuye icyizere yari yaramugiriye cyo kuba Visi kapiteni.

Pogba yafashije Mourinho gutwara League Cup na Europa League mu mwaka we wa mbere atoza Manchester United ariko umubano wabo waje kuzamo agatotsi atangira kumwima umwanya wo gukina kugeza ubwo uyu mutoza yirukanwaga mu Ukuboza 2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa