Kigali

Jose Mourinho yatangaje ikipe yifuza gutsinda kurusha izindi muri Premier League ari umutoza wa Tottenham

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 1 December 2019 Yasuwe: 7397

Umutoza mushya wa Tottenham,Jose Mourinho,umaze gutsinda imikino 3 amaze gutoza iyi kipe,yavuze ko nubwo yifuza gutsinda imikino yose yo muri Premier League ariko ngo by’umwihariko arashaka gutsinda mukeba Arsenal.



Jose Mourinho yavuze ko afite inyota yo gutsinda Arsenal isanzwe ari umukeba ukomeye wa Tottenham ngo iyi nsinzi azahita ayitura abafana be bamwitezeho kubahesha ibikombe.

Mourinho yagize ati “Ntegereje guhura na Arsenal.Ndashaka guhura na Arsenal.Nzi icyo bivuze ku bafana.Uwo nahura nawe wese yaba Freddie Ljungberg cyangwa undi uwo ariwe wese nta kibazo.

Ndabizi n’umukino ukomeye atari uko Arsenal dukunze guhatanira ibintu bimwe ahubwo kubera ko nzi icyo bisobanura kandi ndabikunda.”

Mu cyumweru kimwe gusa Mourinho amaze atoza Tottenham yayifashije gutsinda imikino 3 yose gusa nawe yinjijwe ibitego byinshi.

Mu mukino wa mbere muri Premier League y’uyu mwaka wabereye ku kibuga Emirates,Arsenal yanganyije na Tottenham ibitego 2-2.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble

    ukwiyemera kuri aha,Jose ameze nk’ umwana w’ igitambambuga wifuza gutami
    kwa na nyina gusa!!

    1 week ago

Inzindi nkuru

“Aba basifuzi nibadahanwa nzumirwa”-Guy Bukasa wa Gasogi United

Umutoza wa Gasogi United,Guy Bukasa yatangaje ko abasifuzi bamusifuriye...
8 December 2019 Yasuwe: 3763 3

Abafana bahagaritse umukino mu Bwongereza nyuma yo kuva muri stade bajya...

Imirwano ikomeye yabereye ku kibuga cya Bloomfield Road mu mukino wahuzaga...
8 December 2019 Yasuwe: 2955 0

KNC yahaye ubutumwa bukomeye abafana ba APR FC yamutsinze yiyushye...

Umunyemari Kakooza Nkuriza Charles washinze ikipe ya Gasogi United,yabwiye...
8 December 2019 Yasuwe: 4567 0

APR FC yiyushye akuya kugira ngo yigaranzure Gasogi United yari...

Mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona y’u Rwanda “AZAM Rwanda Premier...
7 December 2019 Yasuwe: 4058 0

Aubameyang yahungabanyije ubuyobozi bw’ikipe ya Arsenal

Ibibazo bya Arsenal bikomeje kwiyongera kuko kapiteni wayo Pierre-Emerick...
7 December 2019 Yasuwe: 5070 0

Umutoza FC Barcelona yateje urujijo kubera ibyo yavuze ku gusezera umupira...

Umutoza wa FC Barcelona, Ernesto Valverde yabwiye abanyamakuru ko abakunzi...
7 December 2019 Yasuwe: 3675 0