Kigali

Jose Mourinho yatangaje umukinnyi ubuyobozi bwa Manchester United bamuhatirije kugura

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 13 October 2019 Yasuwe: 3879

Uwahoze ari umutoza wa Manchester United,Jose Mourinho wirukanwe mu Ukuboza umwaka ushize,yavuze ko atigeze yifuza Fred mu ikipe ya Manchester United ahubwo yamuguze kubera ko ubuyobozi bwa Manchester United bwamubwiye ko nta wundi mukinnyi buzamugurira.



Mourinho watoje Manchester United kuva 2016 akirukanwa muri 2018,yavuze ko atigeze yifuza Fred ukina hagati kubera ko yatekerezaga ko ashobora kunanirwa kwitwara neza muri Premier League ahubwo ngo yemeye ko batanga miliyoni 52 zo kumugura muri Shakhtar Donetsk kubera ko yatinyaga ko Ed Woodward atazigera yemera kumugurira umukinnyi wo hagati.

Mourinho yananiwe kuzamura urwego rwa Fred kugeza ubwo amukinisha inshuro imwe mu mikino 6 ya nyuma yatoje ikipe ya Manchester United ndetse kuri ubu ntarabasha kubona amahirwe yo gukina bihoraho mu ikipe ya Ole Gunnar Solskjaer.



Mourinho yavuze ko atigeze yifuza Fred ahubwo yemeye kumugura kubera ko yatinyaga ko ubuyobozi bwe bushobora kwanga kuzamugurira undi mukinnyi

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

KNC yahaye ubutumwa bukomeye abafana ba APR FC yamutsinze yiyushye...

Umunyemari Kakooza Nkuriza Charles washinze ikipe ya Gasogi United,yabwiye...
8 December 2019 Yasuwe: 2059 0

APR FC yiyushye akuya kugira ngo yigaranzure Gasogi United yari...

Mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona y’u Rwanda “AZAM Rwanda Premier...
7 December 2019 Yasuwe: 3758 0

Aubameyang yahungabanyije ubuyobozi bw’ikipe ya Arsenal

Ibibazo bya Arsenal bikomeje kwiyongera kuko kapiteni wayo Pierre-Emerick...
7 December 2019 Yasuwe: 4772 0

Umutoza FC Barcelona yateje urujijo kubera ibyo yavuze ku gusezera umupira...

Umutoza wa FC Barcelona, Ernesto Valverde yabwiye abanyamakuru ko abakunzi...
7 December 2019 Yasuwe: 3456 0

Chelsea yakuriweho ibihano byo kugura abakinnyi yiyemeje gushora akayabo...

Ikipe ya Chelsea FC yaraye igabanyirijwe ibihano yemererwa kugura abakinnyi...
7 December 2019 Yasuwe: 1438 0

Bayingana wayoboraga FERWACY na komite ye yose beguye ku mirimo...

Amakuru agera ku Umuryango n’uko ,mu ijoro ryo kuri uyu wa 6 Ukuboza 2019,...
7 December 2019 Yasuwe: 3525 1