skol
fortebet

Jose Mourinho yatangaje umukinnyi wamukoze ku mutima ku mukino we wa mbere muri Tottenham

Yanditswe: Sunday 24, Nov 2019

Sponsored Ad

Umutoza mushya wa Tottenham,Jose Mourinho,yvuze ko ku mukino we wa mbere muri Tottenham yatsinzemo Westham yashimishijwe na Dele Alli wari umaze igihe kinini yarasubiye inyuma ahanini bitewe n’imvune yagize.

Sponsored Ad

Ku munsi wa mbere Mourinho ahurira mu myitozo na Dele yaramubajije ati “Ni wowe Dele Alli cyangwa uri umuvandimwe we?.Uyu mwongereza yaramusubije ati “Ndiwe”,hanyuma Mourinho aramubwira ati “Ngaho kina nka Dele.”

Ku munsi w’ejo ubwo Tottenham yatsindaga West Ham ibitego 3-2,Dele yatanze imipira igera ku bantu ku kigero cya 78 ku ijana,arema uburyo 2 bw’ibitego ndetse atanga umupira wavuyemo igitego cya mbere cyatsinzwe na Son.

Uku kwitwara neza kwatumye Mourinho amusingiza ati “Ndamwishimiye cyane,namaze iminota myinshi nganira nawe mu myitozo no hanze yayo twemeranya ko Dele wa nyawe agiye kugaruka.Ntabwo araba mwiza wo kuba umwe mu bakinnyi beza ku isi no kugaruka mu Bwongereza gusa akwiriye gutangira ubu,agakora cyane akanubahiriza uburyo bw’imikinire.Atagize imvune yaba umukinnyi w’igitangaza.”

Ibitego bya Lucas Moura, Harry Kane na Son Heung-min nibyo byafashije Tottenham guhagarika agahigo kabi yari ifite ko kumara imikino 12 idatsindira hanze ubwo yatsindaga Westham.




Mourinho yishimiye uko Dele Alli yitwaye imbere ya Westham

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa