skol
fortebet

Jose Mourinho yibasiye abakinnyi be nyuma yo gutsindwa na Antwerp idafite ibigwi

Yanditswe: Friday 30, Oct 2020

Sponsored Ad

Umutoza wa Tottenham,Jose Mourinho yeretse abakinnyi be ko ababajwe n’imikinire yabo mu mukino wa Europa League yaraye atsindiwe mu Bubiligi n’ikipe idafite ibigwi ya Royal Antwerp.

Sponsored Ad

Mu butumwa yabageneye kuri Instagram,yababwiye ko imikinire mibi yabo itari gutuma batsinda ndetse abahishurira ko yababajwe n’uyu musaruro mubi babonye.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane,Tottenham yatsinzwe na Antwerp igitego 1-0 nyamara yari yakinishije abakinnyi bayo bose bakomeye barimo Harry Kane na Heung Min Son bayihetse muri iyi minsi.

Ikosa rya myugariro Ben Davies ryatumye umukinnyi wa Antwerp witwa Lior Refaelov abona igitego cyarangije uyu mukino utari unogeye ijisho.

Umutoza Mourinho utajya aripfana,yagiye kuri Instagram ashyiraho ifoto ye yicaye muri Bisi avuga ko ababaye ndetse yizeza ko abyukiriza abakinnyi be mu myitozo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.

Yagize ati “Gukina nabi bigufasha gutsindwa.Nizere ko buri wese muri iyi Bisi ababaye nkanjye.Mu gitondo saa tanu z’amanywa hari imyitozo.”

Ubu butumwa bwababaje benshi mu basezenguzi b’umupira w’amaguru banenze Mourinho gusesereza abakinnyi be.

Uwitwa Martin Keown yagize ati “Ibi bikwiriye kuguma imbere.Ndumva nta cyubahiro naha umutoza.Bamwe mu bakinnyi bagiye hanze bafite ipfunwe,bakeka ko akazi kabo karangiye…Iyo ushaka kubwira abakinnyi ubabwira imbonankubone.”

Uyu mugabo yakomeje avuga ko Mourinho atagize ubunyamwuga kuko ngo byari kuba byiza abibabwiye bari kumwe aho kubanenga ku mugaragaro.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa