skol
fortebet

Jose Mourinho yongeye gukora mu jisho ikipe ya Chelsea bazakina

Yanditswe: Saturday 28, Nov 2020

Sponsored Ad

Umutoza Jose Mourinho yatangaje ko nubwo ikipe ye ya Tottenham iyoboye shampiyona ariko nta gitutu ifite cyo gutwara igikombe nkuko bimeze kuri Chelsea yatanze akayabo ka miliyoni 230 z’amapawundi igura abakinnyi.

Sponsored Ad

Jose Mourinho yavuze ko igitutu mugenzi we Frank Lampard ariho acyumva neza cyane ko ngo yakoranye n’umuherwe nyiri Chelsea FC, Roman Abramovich ariyo mpamvu avuga ko batanganya igitutu.

Mourinho yagize ati “Iyo uhabwa amahirwe uba uzi impamvu.Nabaye mu makipe navuga ko yajyaga ku isoko rya Champions League kubera kujya ku isoko.Nagerageje kurwana n’icyo gitutu.Ubu ntabwo ari njye ukwiriye kurwana n’icyo gitutu.Igitutu cyinshi kiri kuri bo [Chelsea].Muturekere amahoro.”

Chelsea niyo kipe yonyine yashoye amafaranga angana na miliyoni 230 z’amapawundi muri uyu mwaka w’imikino.gusa yongeyeho make kuko mbere y’aho yari yagurishije Eden Hazard miliyoni 150 z’amapawundi muri Real Madrid.

Mourinho yakomeje guha Frank Lampard ubutumwa ati “Urebye uko twashoye amafaranga mu myaka mike ishize,uko Tottenham yashoye siko Chelsea yabigenje.Ikintu cyonyine gituma umuntu atsinda n’ugukora cyane.

Icyakora Mourinho yavuze ko nawe ari ku gitutu ati “Igitutu ni cyinshi nibyo.Igitutu muri Tottenham kirahari kuko Jose yubatse ikipe nziza ifite n’abakinnyi beza.Ni ibintu byiza urebye uko ikipe yashoye amafaranga kuva nayigeramo.

Tottenham yarekuye asaga miliyoni 75 z’amapawundi ku bakinnyi barimo Sergio Reguilon, Matt Doherty, Joe Rodon na Pierre-Emile Hojbjerg mu mpeshyi ishize.

Spurs iyoboye Premier League nyuma y’aho itsinze Manchester City ibitego 2-0 ndetse abafana bayo bafite inyota y’uko batwara igikombe cya shampiyona nyuma y’imyaka 60 batazi uko gisa.

Mourinho abajijwe ibyo guhesha igikombe cya shampiyona,yagize ati “Turi kugerageza gushaka uko twatsinda umukino ukurikiyeho,nta kindi.Ntabwo turi kwiruka ku gikombe ahubwo turi kurwana n’umukino ukurikiyeho.

Umukino ukurikiyeho ntabwo tuzaba tumeze nk’insina ngufi.Buri mukino ntabwo tukiri insina ngufi.Turi kugerageza gutsinda buri mukino.Tuzajya hariya dushaka gutsinda umukino.”

Jose Mourinho n’abakinnyi be barerekeza ku kibuga Stamford Bridge guhangana na Chelsea FC muri shampiyona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa