skol
fortebet

Joseph Habineza yiyemeje kugira inama Minisitiri Munyangaju ku cyateza imbere siporo mu Rwanda

Yanditswe: Saturday 13, Jun 2020

Sponsored Ad

skol

Ambasaderi Joseph Habineza wahoze ari Minisitiri w’Umuco na Siporo ndetse akaba yarigeze no kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria,yavuze ko Siporo yo mu Rwanda ikwiye guhindura ishusho ndetse akaba yiteguye kugira inama Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa ku cyatanga umusaruro mu kuyiteza imbere.

Sponsored Ad

Joseph Habineza muri 2004 nibwo yagarutse mu Rwanda, maze Perezida wa Repubulika Paul Kagame amugirira icyizere cyo kuyobora Minisiteri y’Umuco na Siporo yamazemo imyaka hafi 7 maze mu 2011 afata icyemezo cyo kwegura ku bushake bwe muri iyi Minisiteri.

Nyuma gato yaje guhita ahamagarirwa kujya guhagarira u Rwanda mu gihugu cya Nigeria ari na ko kazi yakoreye igihugu mu myaka yakurikiyeho kugeza ubwo yaje kongera kugirwa Minisitiri w’umuco na Siporo tariki 24 Nyakanga 2014 kugeza tariki 24 Gashyantare 2015 ubwo yasimburwaga na Uwacu Julienne kuri uwo mwanya.

Aganira n’itangazamakuru yabajijwe umusanzu yatanga mu guteza imbere Siporo n’imyidagaduro mu Rwanda nk’umwe mu babibayemo ndetse bari babishoboye.

Ati: “Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa ansabye inama ku byakorwa bigamije gutanga umusaruro nazimuha namugira inama, by’akarusho dusanzwe tuziranye anyiyambaje twafatanya mu guteza imbere Siporo y’u Rwanda.”

Ambasaderi Joseph Habineza, umuyobozi mukuru (CEO) w’ikigo cy’ubwishingizi buciriritse yabajijwe icyakorwa ngo ikipe y’igihugu Amavubi yongere isubire mu bihe byiza byo kwitabira amarushanwa no kwegukana ibihembo nk’uko byahoze ubwo yari Minisitiri.

Yagize ati: “Ibintu byose birashoboka uko ikipe yitabiriye ayo marushanwa n’ubu birashoboka ariko bisaba kubitegura. Icyangombwa hagomba kubaho abafatirwaho urugero nka Jimmy Gatete n’abandi .., impamvu mbere ikipe Amavubi yatsindaga, akegukana ibikombe n’ibihembo bari babikunze,bafatanya ikindi bagafashwa mu bikenerwa. Barasabwa gukora cyane ni birinde kunywa inzoga nyinshi bagire ikinyabupfura kandi bagire intego bazagera kuri byinshi.”

Uyu mugabo mu gihe cye yakoze byinshi muri Siporo n’imyidagaduro birimo gutumira mu Rwanda abakinnyi bakomeye barimo Drogba na Eto’o, mu bitaramo bikomeye byatumiwemo ibyamamare n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa