skol
fortebet

Jules Ulimwengu yamaze kugera mu Rwanda yizeza abakunzi ba Rayon Sports kubashimisha

Yanditswe: Thursday 14, Feb 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu w’Umurundi Jules Ulimwengu yamaze kugera I Kigali aho aje gukinira ikipe ya Rayon Sports yamuguze muri Sunrise FC,mbere y’uko yerekeza mu ikipe y’igihugu y’Uburundi yitabiriye imikino y’igikombe cy’Africa cy’abatarengeje imyaka 20 aho yasezerewe mu matsinda.

Sponsored Ad

Jules Ulimwengu watsinze ibitego 9 mu mikino ibanza ya shampiyona,yakoze ku mutima abayobozi ba Rayon Sports bituma bamushoraho akayabo ka miliyoni 13 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo bamwegukane.

Ahagana saa moya z’umugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 14 Gashyantare 2019, nibwo Jules Ulimwengu yageze ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali avuye i Bujumbura mu Burundi ahita atangaza ko aje gukora cyane kugira ngo yigarurire imitima y’abakunzi ba Rayon Sports.

Yagize ati “Nzakina mfatanyije na bagenzi banjye, bizagenda neza. Nje gukina n’imbaraga mfite zose ngo ntange umusaruro abafana ba Rayon Sports bantegerejeho.

Sibwo bwa mbere nkinnye mu ikipe y’abafana. Nakinnye muri Vital’o, nakinnye muri LLB Acadmique. Ni ikipe z’abafana kandi zihatanira ibikombe. Igitutu cy’abafana ndakimenyereye.Nibadushyigikira tuzakora ibyiza."

Kujya muri Rayon Sports kwa Jules Ulimwengu kwajemo rwaserera kuko ikipe yamuzamuye ya Les Jeunes Athletiques Fc yamaze kwandikira FERWAFA isaba ko Jules Ulimwengu abuzwa gukinira Rayon Sports igihe Sunrise FC itarazana amafaranga bayihaye ngo bagabane baringanize.

Sunrise FC yahawe miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda ntiyagira ayo iha iyi kipe y’I Burundi yari yamubatije ku buntu, kandi bari baravuganye ko nibonera ikipe Jules Ulimwengu amafaranga azagurwa bazagabana bakanganya 50 kuri 50.

FERWAFA niyo izafata umwanzuro kuri iki kibazo cya Ulimwengu cyiriwe kivugisha benshi,gusa Rayon Sports yamuguze itazi amasezerano yari hagati ya Sunrise FC na ya Les Jeunes Athletiques Fc.

Ifoto:RWANDA MAGAZINE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa