skol
fortebet

Jurgen Klopp yahishuye icyo yakoreye abakinnyi be nyuma yo kunyagirwa na Aston Villa

Yanditswe: Thursday 15, Oct 2020

Sponsored Ad

Umutoza wa Liverpool,Jurgen Klopp,yavuze ko nyuma yo kunyagirwa ibitego 7-2 na Aston Villa mu mukino w’umunsi wa 04 wa shampiyona,yandikiye ubutumwa buri mukinnyi we amutera imbaraga.

Sponsored Ad

Uyu mutoza witegura gukina na Everton kuwa Gatandatu,yavuze ko nyuma yo kunyagirwa na Aston Villa ibitego 7-2 atashoboraga kuvugana na buri mukinnyi wese kubera ko bahise bajya mu bihugu byabo ahubwo yabandikiye ubutumwa buri wese.

Klopp yabwiye BBC ati “ijoro twanyagiwemo biriya bitego,niryo joro ribi kurusha ayandi mu buzima bwanjye.Nabyutse mu gitondo numva ko ngomba kubugana n’abahungu banjye ariko ntabwo bari bahari.Nandikiye ubutumwa buri wese.Nabonye igihe gihagije cyo gutekereza ku byabaye.

Gutsindwa umukino biba binyuranye n’imipangu yawe.Gutsindwa 7-2 ni bibi cyane ariko tugomba kwerekana ko hari ibyo twigiyemo.Dufite amahirwe yo kubyerekana kuwa Gatandatu mu masaha yo kurya ibya saa sita.

Bizaba bishimishije kuko tuzahura n’ikipe iri kuguruka kandi twarakubiswe cyane.Reka tuzarebe uzitwara neza.”

Uyu mutoza yakomeje agira ati “Ku rundi ruhande ndabikunda kurusha uko watsindwa 3-2 kuko biba bigaragaza ko warushijwe.Mu mikino y’ibihugu,twabonye umwanya wo gusesengura ibyabaye.Byagize akamaro.”

Liverpool yari yasuye Aston Villa kuwa 04 Ukwakira 2020 ku kibuga Villa Park,yahuye n’uruva gusenya kuko yahatsindiwe ibitego 7-2.Aka kaga yaherukaga guhura nako muri Mata 1963 ubwo yatsindwaga na Tottenham.

Liverpool yatsinzwe bwa mbere muri shampiyona y’uyu mwaka,aho kuri ubu ifite amanota 09 mu mikino 3 yatsinze.

Aston Villa na Everton nizo zifite amanota yose mu mikino zimaze gukina kuko iyi Everton ya mbere muri shampiyona ifite amanota 12/12 mu gihe Aston Villa ifite 9/9 ku mwanya wa kabiri mu mikino 03 imaze gukina.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa