skol
fortebet

Jurgen Klopp yahishuye ukuntu yakanguye Sir Alex Ferguson mu rukerera amumenyesha ko yatwaye igikombe

Yanditswe: Sunday 13, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza wa Liverpool, Jurgen Klopp,yasobanuye ukuntu yakanguye Sir Alex Ferguson saa kumi z’urukerera mu ijoro iyi kipe ye yatwayemo igikombe cya shampiyona yari imaze imyaka 30 itazi uko gisa.

Sponsored Ad

Klopp yakanguye umusaza Ferguson mu masaha y’urukerera ariko yavuze ko atari abizi ko muri ayo masaha.

Yagize ati “Ntabwo nigeze muhamagara,reka mbisobanure neza.Namwoherereje ubutumwa.Ikibazo cyabaye ko nageze mu cyumba cyanjye nkererewe iryo joro.Sinahise mbona ibitotsi,nahise ntangira kureba mu butumwa nari nakiriye mbonamo ubwa Alex Ferguson.

Nagerageje kubusubiza mu kinyabupfura.Ntekereza ko hari hagati ya saa cyenda n’igice na saa kumi z’ijoro.”

Klopp yavuze ko muri iryo joro yatwayemo igikombe yifuzaga gusubiza abamwifurije ibyiza barimo na Sir Alex Ferguson ariko atari aziko telefoni y’uyu musaza w’imyaka 78 yari gusakuza ikamukangura.

Ati “Ntabwo nari nzi ko telefoni ye iri ku buriri bwe.Ntabwo nashakaga kumukangura ariko byarabaye.Alex Umbabarire.Kuva ubwo ntabwo turongera kuvugana kandi yahoze ari umutoza wa Manchester United,sinkeka ko ashaka kuvugana nanjye ku byerekeye intsinzi za Liverpool.

Mu minsi ishize nibwo Ferguson yashimiye Klopp ubwo yatorwaga nk’umutoza w’umwakaushize,n’uko yazamuye Liverpool akayihesha Shampiyona na UEFA Champions League gusa amunenga ko yamukanguye nijoro.

Yagize ati "Jurgen mwiza.Turavuga kuri Leeds yari imaze imyaka 16 ikina mu kiciro cya kabiri [Championship] ariko Liverpool yari imaze imyaka 30 idatwara igikombe,biratangaje.Mu by’ukuri ukwiriye iki gihembo ariko imikinire y’ikipe yawe ni ntagereranywa.

Ubuhanga bwawe bwageze mu ikipe yose.Mwitwaye neza cyane.Ndakubabarira kubera ukuntu wankanguye saa cyenda n’igice z’ijoro umbwira ko watwaye shampiyona.Warakoze ariko mu by’ukuri wari ugikwiriye.Wakoze neza."

Liverpool yarangije shampiyona ya 2019/2020 ifite amanota 99 irusha amanota 18 Manchester City yabaye iya kabiri.

Ibi Sir Alex Ferguson yabitangaje mu muhango wo guha igihembo Klopp cyo kuba ariwe mutoza watowe na bagenzi be nk’umutoza w’umwaka [League Managers Association (LMA) Manager of the Year ].

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa