skol
fortebet

Jurgen Klopp yatangaje benshi kubera ibyo yatangaje ku mukino yanyagiyemo FC Barcelona

Yanditswe: Saturday 11, May 2019

Sponsored Ad

Umutoza wa Liverpool,Jurgen Klopp yatangaje ko ibyishimo yatewe no kunyagira ikipe ya FC Barcelona kuwa Kabiri mu mukino wo kwishyura wa ½ cya UEFA Champions League biruta kure cyane ibyo gutwara igikombe.

Sponsored Ad

Liverpool yatsinzwe ibitego 3-0 mu mukino ubanza wa ½ cya Champions League na FC Barcelona,yatunguye benshi mu mukino wo kwishyura ubwo yanyagiraga FC Barcelona ibitego 4-0,ariyo mpamvu umutoza wayo Jurgen Klopp yavuze ko iyi ntsinzi yamushimishije kurusha gutwara igikombe.

Yagize ati “Ibihe byiza nka biriya biruta gutwara igikombe.uyu mwaka waranzwe n’ibihe byiza cyane ariko ibyabaye kuwa kabiri byari biryoshye cyane.Iriya niyo shusho dushaka gusiga ku isi yose ko iyi ari Liverpool.

Byose birashoboka.Muri iyi kipe birashoboka ndetse no muri uyu mujyi utuwe n’abantu benshi.Iriya niyo shusho dushaka gusiga mu bantu.Nitubasha kwegukana igikombe bizaba ari byiza cyane.

Umutoza Jurgen Klopp yatangaje ko atanenga umuntu umushinja ko adatwara ibikombe ndetse ntacyo yabihinduraho.Jurgen Klopp azahura na Tottenham ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League uteganyijwe kuwa 01 Kamena uyu mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa