skol
fortebet

Jurgen Klopp yatangaje umutoza atajya yifuza guhura nawe mu mupira w’amaguru

Yanditswe: Friday 27, Sep 2019

Sponsored Ad

Umutoza wa Liverpool uheruka gutorwa na FIFA nk’uwahize abandi mu mupira w’amaguru ku isi yatangaje ko nubwo amaze imyaka myinshi akora aka kazi ariko atajya yifuza guhura na Pep Guardiola wa Manchester City kuko ngo ariwe muhanga kurusha abandi ubo bahuye bose.

Sponsored Ad

Klopp yatangaje ko mugenzi we Gaurdiola ariwe mutoza mwiza kurusha abandi bose yahuye nabo ariyo mpamvu atajya yifuza guhura nawe mu mikino itandukanye yok u mugabane w’I burayi.

Klopp yabwiye urubuga rwa FIFA ati “Pep Guardiola niki namuvugaho?. Ni umutoza wihariye ,yatwaye ibikombe byinshi ndetse akina umupira mwiza.Niwe mutoza w’umuhanga kurusha abandi bose twahanganye.Ni iby’agaciro guhangana nawe mu batoza beza ku isi.”

Jurgen Klopp ari ku rugamba rwo kureba uko yahesha igikombe cya shampiyona Liverpool nyuma y’imyaka 29 ishyize itagitwara aho kuri ubu iyoboye Premier League ku manota 18 kuri 18 yakiniye.


Klopp yavuze ko Guardiola ariwe mutoza w’umuhanga cyane kurusha abo yahuye nabo bose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa