skol
fortebet

Jurgen Klopp yavuze umukinnyi umwe rukumbi akesha gutwara UEFA Champions League

Yanditswe: Monday 03, Jun 2019

Sponsored Ad

Umutoza wa Liverpool,Jurgen Klopp uri mu byishimo byinshi nyuma yo guca ukubiri n’inyatsi zatumaga atsindirwa ku mukino wa nyuma,yavuze ko iyo ataza kugira umukinnyi James Milner mu ikipe atari gutwara igikombe cya UEFA Champions League.

Sponsored Ad

Umutoza Jurgen yavuze ko ibiganiro bya James Milner mu rwambariro byatumaga abakinnyi bitanga cyane ariyo mpamvu babashije kwigaranzura FC Barcelona bakabona itike yo kugera ku mukino wa nyuma baheruka gutsindamo Tottenham ibitego 2-0 I Madrid.

Yagize ati “Nishimiye abasore banjye.Muzi ibyo abantu bamaze iminsi bavuga kuri bamwe mu bakinnyi banjye.Henderson ni kapiteni wadufashije kwegukana UEFA Champions League 2019 ariko ibyo Millie [Milner] yakoze ku myaka 33 biratangaje.

Bose bitwaye neza ariko iyo Milner ataba mu rwambariro mbere ya buri mukino ngo anyunganire,ntitwari gushobora gutwara igikombe.Ni uw’ingirakamaro.”

Jurgen Klopp yavuze ko gutwara igikombe cya UEFA Champions League ari intangiriro yo gutwara ibikombe kuko ngo afite ikipe ikomeye yiteguye gutwara ibitagira ingano.

Uyu mutoza yatangiye kuganira n’ubuyobozi bwa Liverpool kugira ngo yongere amasezerano y’igihe kinini muri iyi kipe y’ubukombe.



Jurgen Klopp yavuze ko Milner yamufashije cyane mu rwambariro bituma atwara igikombe cya Champions League

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa