skol
fortebet

Juventus igiye kugurisha Cristiano Ronaldo kubera impamvu 2 zikomeye

Yanditswe: Monday 09, Nov 2020

Sponsored Ad

Biravugwa ko kizigenza Cristiano Ronaldo atagikenewe cyane mu ikipe ya Juventus kubera umushahara we uri hejuru ndetse no kuba akunda kwiharira ntakinane na bagenzi be mu kibuga.

Sponsored Ad

Juventus iri mu makipe yashegeshwe bikomeye na Covid-19 ariyo mpamvu yifuza kurekura Cristiano Ronaldo kugira ngo ibone amafaranga yo gukomeza kubaho cyane ko ahembwa miliyoni 28 z’amapawundi ku mwaka.

Uyu mugabo w’imyaka 35 wageze muri Juventus muri 2018,ahembwa umushahara ukubye inshuro 5 uwa Paulo Dybala umukurikira mu guhembwa menshi muri iyi kipe.

Ikinyamakuru Sport kivuga ko Juventus ishaka gukura uyu mushahara w’umurengera mu bitabo byayo ariyo mpamvu yifuza gushyira ku isoko Ronaldo mu mpeshyi y’umwaka utaha akerekeza ahandi.

Ronaldo usigaranye amasezerano y’imyaka 2,ntazongererwa amasezerano nkuko iki kinyamakuru kibitangaza ndetse ngo amakipe amwifuza yatangira kumurambagiza akazamwegukana ku giciro cyo hasi.

Umutoza Pirlo ntabwo ngo ari kwishimira umusaruro wa Cristiano Ronaldo mu kibuga nubwo amaze gutsinda ibitego 6 muri shampiyona birimo nicyo yatsinze ejo ikipe ya Lazio.

Nyuma yo kunyagira muri Champions League ikipe ya Ferencvaros,ngo umutoza Andrea Pirlo yavuze ko Cristiano Ronaldo yikunda ndetse akunda kwiharira umupira bigatuma umusaruro we utaba mwiza.

Yagize ati “Navuganye n’abakinnyi banjye kenshi ariko iyo bageze mu kibuga bihitaramo gukina ibyabo.Bagakwiriye kuba bagabanyije kwiharira tukica umukino hakiri kare.Dukinisha aba rutahizamu2 ndetse n’abandi bakinnyi bo ku mpande.Bose bari mu bihe byiza twareba abameze neza cyane akaba aribo bakinana.Kugeza ubu,ntabwo ari buri wese umeze neza 100 ku 100 niyo mpamvu tugomba kubasimburanya.”

Pirlo yemeje ku munsi w’ejo ko Cristiano Ronaldo yagize ikibazo k’imvune ku mukino wa Lazio banganyije 1-1 ariyo mpamvu yakuwe mu kibuga kare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa