skol
fortebet

Kakule Mugheni yahaye ubutumwa bukomeye KNC wakunze gupfobya Rayon Sports bagiye guhura

Yanditswe: Monday 06, Jan 2020

Sponsored Ad

Umukinnyi wo hagati muri Rayon Sports,Kukule Mugheni Fabrice yasabye KNC kugabanya amagambo akongera ibikorwa nyuma y’umukino bamutsinzemo igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona wabaye kuri iki cyumweru.

Sponsored Ad

Mugheni abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yasabye KNC uyobora Gasogi gukora kurusha kuvuga byinshi aho yemeje ko yakinnye uyu mukino afite umujinya kubera amagambo y’uyu mugabo.

Mugheni yagize ati “umupira w’amaguru ntabwo ari amagambo menshi kuri radiyo na televiziyo. umupira n’ibikorwa. Nari mfite umujinya kubera utugambo twinshi. Courage bwana Perezida, retour niyo mbi.”

Mbere y’umukino wa Rayon Sports,KNC yari yavuze ko biteguye kuyikubita ahababaza kuko ngo bazi neza intege nke zayo ndetse avuga ko itakiri ikipe ikomeye ku buryo yahangana na Gasogi United.

Yagize ati “Ubutumwa nabaha nuko aribwo bagiye kubabara kurushaho.Kiriya gihe [mu mukino ubanza] birangayeho kuko twari dufite igihunga ariko ndabizi ntibari bubure icyo bavuga.Rayon Sports ntijya ibura icyo ivuga.Ubushize APR FC yarabatsinze,amakosa aba umutoza.Uyu munsi Gasogi United irabanyuka bavuge ko bagambaniwe bagurisha Sarpong bazana Sugira.Ndabizi nibyo bari buvuge.Urwitwazo rwabo ndaruzi,ibibazo byose barabishyira kuri Sadate.Muhe amahoro Sadate.

Mumureke mwikorere mu itama,mwikubitire,ibyanyu mutegure umwaka utaha kuko ubu nta kipe mufite.Ntabwo ikipe yaba ishaka ibikombe,ishaka guhangana n’ikipe nka Gasogi ngo irekure abakipe yagenderagaho nka Sarpong.Noneho numvise ngo hari n’abavuye mu mwiherero baburiwe irengero.Icyo nzicyo nanjye mfite amatsiko y’amagambo azavugwa ku wa Mbere.”

Rayon Sports yatsinze Gasogi United igitego 1-0 ibifashijwemo na rutahizamu Sugira Ernest ku munota wa 55 w’umukino.



Mugheni yasabye KNC kugabanya amagambo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa