skol
fortebet

Karekezi Olivier avuga ko atazaza gutoza Kiyovu Sports ikirimo umwuka mubi

Yanditswe: Tuesday 04, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza mushya wa Kiyovu Sports,Karekezi Olivier,yatangaje ko nubwo afite itike yo kuza mu Rwanda kuwa 08 Kanama 2020, mu kazi ko gutoza Kiyovu Sports,atazigera aza gutoza iyi kipe kubera ubwumvikane buke buri mu bayobozi b’iyi kipe.

Sponsored Ad

Umutoza Karekezi Olivier aganira na Radio 10 mu kiganiro 10 sports,yavuze ko umwuka mubi uri mu ikipe ya Kiyovu Sports yasinyiye gutoza imyaka 2 utamworohereza akazi ariyo mpamvu atazigera aza mu Rwanda igihe cyose Mvukiyehe Juvenal na Ntarindwa Theodore usanzwe ari Visi Perezida wa mbere w’iyi kipe baticaye ngo bakemure ibibazo bafitanye.

Yagize ati “Banyoherere amasezerano kuri Email, bose tuganira twumvikanye ko tugomba gusenyera umugozi umwe ariko nkaba numva batakivuga rumwe ndumva ntacyo naba nje gukora.Itike yanjye iri tariki 08igihe bicaye hamwe bakarangiza ikibazo niba bafite inama nta kibazo.Igihe batararangiza ibibazo bajye aho baguriye itike bayihinduze kugeza igihe ibibazo birangiriye hanyuma mbone gufata indege nza I Kigali kugira ngo nze gukora akazi mu nzira nziza,mu mwuka mwiza.

Njyewe ndi kwibaza,itariki 08 ningera I Kigali ninde nzareba.Ubu ninde muyobozi nshobora kureba.Hari Theodore ariko nawe tumaze igihe tutavugana.

Karekezi yavuze ko amaze kumva ibyatangajwe n’umuyobozi w’abafana ba Kiyovu Sports,Minani Hemedi yamenye ko hari umwuka mubi mu ikipe ariyo mpamvu yasabye abakoresha be kugenda bakicara bagakemura ikibazo bafitanye akaza mu Rwanda azi uwo azakorana nawe.

Karekezi yavuze ko Kiyovu Sports ari ikipe ikomeye ifite amateka ndetse yifuza kuyitoza ariko azabikora igihe cyose ibibazo biri hagati y’aba bagabo bombi bizaba bikemutse.

Karekezi yavuze ko asinyira Kiyovu Sports imwegera Juvenal na Theodore babaga bari kumwe ndetse yababwiraga ko akeneye umukinnyi runaka bagahita bamusinyisha ariko ubu umwuka uri hagati yabo utari mwiza ariyo mpamvu abasaba gukemura ibibazo bafitanye.

Amakuru aravuga ko kuri uyu wa kabiri tariki ya 04 Kanama 2020 ku isaha y’i saa munani z’amanywa, hateganyijwe inama yatumijweho n’abagize inteko nyobozi ya Kiyovu Sports, barimo Kayumba Jean Pierre n’abandi, kugira ngo baze guhuza impande 2 zitarimo kuvuga rumwe.

Bivugwa ko bamwe mu banyamuryango ba Kiyovu, batifuza ko Ntarindwa Theodore yaguma mu buyobozi bw’ikipe abandi bakamwifuza ndetse ngo n’abandi bifuza ko Mvukiyehe Juvenal ariwe wahabwa ikipe kuko ngo yaguriye imodoka ikipe ndetse anagira uruhare mu gusinyisha abakinnyi b’ibikurankota.

Amakuru yandi aturuka muri Kiyovu Sports nuko inama y’inteko rusange yari iteganyijwe kuba tariki ya 09 Kanama 2020 yamaze gusubikwa kugira ngo babanze bagarure umwuka mwiza hagati y’abanyamuryango.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa