skol
Kigali
startimes

Karekezi Olivier n’abandi benshi bagaragaye mu isabukuru y’umukunzi wa Sarpong bashyizwe mu kato

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 19 August 2020 Yasuwe: 2845

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yatangarije Radio Rwanda ko abantu 11 muri 13 bari mu birori by’Isabukuru y’umukunzi wa Micheal Sarpong bamaze kujyanwa mu kato nyuma yo kugaragara mu ruhame batubahirije abwiriza yo kwirinda COVID-19.



Kuri uyu Kabiri,nibwo abarimo umutoza mushya wa Kiyovu Sports,Olivier Karekezi ,Sarpong n’abandi bitabye Police kugira ngo batange ibisobanuro ku mafoto yacicikanye hirya no hino bari mu birori byo kwizihiza isabukuru y’umukunzi wa Sarpong bishe amabwiriza yo kwirinda Covid-19 bikabije.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabwiye Radiyo Rwanda ko abantu 11 muri 13 bari bitabiriye ibi birori, bamaze gushyirwa mu kato.

Ati “Bariya bantu bari bameze kuriya bafatanye urunana urumva atari ikibazo mu gihe bigaragara ko iyo ahantu hahuriye abantu benshi bifashe kuriya biteza ikibazo ?.

Ntabwo umunsi umwe [mu kato] uhagije kandi ntabwo twakwizera ko baba ari bazima. Iminsi y’akato igenwa na RBC [Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuvuzi] nkeka iri bwubahirizwe. N’abandi bose bakwiye kubyumva, icyorezo kirica kandi ni ikibazo.”

CP John Bosco Kabera yavuze ko abandi babiri bagishakishwa mu gihe hari n’abandi bahamagajwe na polisi kugira ngo batange amakuru.

Bivugwa ko Umutoza wa Kiyovu Spots, Karekezi Olivier, Kimenyi Yves na Michael Sarpong bitabye polisi kuri sitasiyo ya Rwezamenyo kuva ku wa Kabiri mu gitondo, bahava mu ijoro nyuma saa yine (22:00).



Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rutsiro FC yahagamye Rayon Sports mu gihe Kiyovu Sports na Gasogi United...

Umunsi wa 01 wa shampiyona y’u Rwanda usize ugaragaje ko Rayon Sports iri ku...
4 December 2020 Yasuwe: 618 0

Neymar Jr yasabye ikintu gikomeye PSG kugira ngo yongere amasezerano

Umukinnyi Neymar Jr ukinira ikipe ya PSG yasabye iyi kipe ye ko niba ishaka...
4 December 2020 Yasuwe: 445 0

Hashyizwe hanze amafoto ya Cristiano Ronaldo n’umuryango we baryamye ku...

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo, Georgina Rodriguez,yashyize hanze amafoto...
4 December 2020 Yasuwe: 3561 0

Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda iratangira uyu munsi,Rayon Sports...

Ku ya 13 Ukwakira 2020, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA)...
4 December 2020 Yasuwe: 959 0

Neymar Jr arashinjwa gukorera igikorwa cya Kinyamaswa umukinnyi wa...

Rutahizamu Neymar Jr w’ikipe ya PSG mu Bufaransa waraye wongeye kwereka isi...
3 December 2020 Yasuwe: 3712 0

Bosnjak watozaga u Rwanda muri Basketball yeguye ku mirimo ye nyuma yo...

Vladimir Bosnjak wari umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino...
3 December 2020 Yasuwe: 581 0