skol
fortebet

Karekezi Olivier yateguje abakunzi ba Kiyovu Sports ko agiye kubageraho

Yanditswe: Saturday 01, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza mushya wa Kiyovu Sports,Karekezi Olivier,yamaze guteguza abakunzi b’iyi kipe ko ari hafi gusesekara mu Rwanda avuye muri Sweden kuza gutegura imikino y’umwaka utaha.

Sponsored Ad

Mu kwezi gushize nibwo Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwemeje ko bwamaze kumvikana na Karekezi Olivier nk’umutoza mushya uzayitoza mu mwaka utaha w’imikino.

Abinyujije kuri Status ya WhatsApp, Karekezi Olivier uba muri Suède, yatangaje ko azagera i Kigali mu minsi ya vuba.

Ku wa Gatanu saa Kumi n’imwe n’iminota 22 (17:22) nibwo Karekezi yanditse amagambo "very soon" akurikiwe n’ibendera ry’u Rwanda mu gihe yabanzirizwaga n’utumenyetso tw’indege.

Amakuru dukesha IGIHE avuga ko Karekezi Olivier byitezwe ko azagera mu Rwanda tariki ya 4 Kanama nyuma y’uko ingendo z’indege zasubukuwe kuri uyu wa Gatandatu.

Karekezi w’imyaka 37, yakiniye APR FC mu Rwanda n’amakipe atandatu ku Mugabane w’u Burayi no muri Afurika. Afite Impamyabushobozi y’ubutoza itangwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’u Burayi “UEFA A Licence”.

Yatoje Rayon Sports hagati ya Nyakanga 2017 na Gashyantare 2018, aho yegukanye igikombe cy’irushanwa Agaciro Development Fund, akurikizaho icya Super Cup yatsindiyeho APR FC ibitego 2-0, mbere yo kwegukana Igikombe cy’Intwari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa