startimes
Kigali
startimes

Karim Benzema agiye kuryozwa isebanya yakoreye Mathieu Velbuena akoresheje amashusho ye ari gukora imibonano mpuzabitsina

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 5 July 2020 Yasuwe: 1605

Umukinnyi w’ Umufaransa ufite inkomoko muri Afurika unakinira Real Madrid, Karim Benzema ashobora gushyikirizwa inkiko kugira ngo atange ibisobanuro ku buryo yaba yarasebeje Mathieu Valbuena akoresheje amashusho ye ari gukora imibonano mpuzabitsina.


Sponsored Ad


Muri iyi dosiye yatangiye muri 2015, Karim Benzema arashinjwa kwamamaza ku mbuga nkoranyambaga amashusho ya Mathieu Valbuena ari gukora imibonano mpuzabitsina atabiherewe uburenganzira.

Mu mizi y’ iyi dosiye , Benzema yagiye ashinjwa gushishikariza Mathieu Valbuena kwishyura abaririmbyi bashakaga kumena aya mabanga bifashishije gushyira aya mashusho ku mugaragaro.

Mu bisobanuro bye, Benzema yagiye avuga ko ibyo yabwiraga mugenzi we gutanga amafaranga ngo batamwandagaza… basanzwe bakinana mu ikipe y’ igihugu y’ Ubufaransa ngo ari urwenya.

Valbuena we avuga ko ibi Benzema yita ko ari urwenya yakoraga ahubwo ngo ni itegeko yamuhaga y’ uko agomba kwishyura kugira ngo batamusebya cyangwa se bamushyire ku karubanda.

Nubwo Karim Benzema akomeza kuvuga ko arengana abamwunganira mu by’ amategeko bo bashatse kuburizamo urubanza aho bashimbangira ko abakoze iperereza barikoze mu buryo butemewe bityo bagashaka guteza agaciro iki cyamamare.

Icyo gihe batangaga ibi bisobanuro byari mu rukiko rw’ agasemanza muri 2019 aho uru Rukiko rwatesheje agaciro aba baburanira Benzema Uko bimeze kose Djibril Cissé nawe wahoze akina mu ikipe y’ igihugu y’ Ubufaransa nawe aratungwa agatoki kwandarika no kwandagaza Mathieu Valbuena hakoreshejwe amashusho (video) ye ari gukora imibonano mpuzabitsina atabibahereye uburenganzira.

Nta yandi mahitamo , Benzema agomba kwitaba ubutabera mu gihe ahamijwe n’ icya aakazahanwa bikurikije itegeko muri icyo gihugu.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ivan Minnaert avuga ko Munyakazi Sadate nta bushobozi bwo kuyobora Rayon...

Umutoza Ivan Minnaert wahoze atoza ikipe ya Rayon Sports yavuze ko...
14 August 2020 Yasuwe: 1881 0

Gasogi United yasinyishije Rutahizamu wa mbere i Burundi yise "Intare...

Ikipe ya Gasogi yatangaje ko yamaze kugura rutahizamu "Intare y’Akanwa...
14 August 2020 Yasuwe: 1181 0

Michael Sarpong wahakaniwe na Simba SC ashobora gusinyira ikipe imwe yo mu...

Michael Sarpong wari uri mu kizeye gihanitse cyo kuzakinira ikipe ya Simba...
14 August 2020 Yasuwe: 1523 0

Arsenal yamaze gusinyisha rutahizamu Willian wakiniraga Chelsea

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 14 Kanama 2020,Arsenal yatangaje ko yamaze...
14 August 2020 Yasuwe: 1518 0

Umukinnyi wa Chelsea yanyoye inzoga nyinshi ananirwa kwigenza...

Umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Chelsea witwa Ross Barkley yafotowe...
14 August 2020 Yasuwe: 2988 1

RB Leipzig yatunguye Atletico Madrid iyisezerera muri UEFA Champions...

Ikipe ya RB Leipzig yafatwaga nk’insina ngufi muri UEFA Champions...
13 August 2020 Yasuwe: 1308 0