skol
fortebet

Karim Benzema wifuza ko Ubufaransa bumwemerera gukinira Algeria yahawe igisubizo gitangaje

Yanditswe: Monday 18, Nov 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu Karim Benzema yarakajwe bikomeye n’amagambo yatangajwe n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bufaransa,FFF, witwa Noel Le Graet wavuze ko atazongera gukinira Ubufaransa ukundi aho uyu mukinnyi wa Real Madrid yahise asaba iki gihugu kumuha uburenganzira agakinira Algeria.

Sponsored Ad

Benzema uri mu bihe byiza mu ikipe ya Real Madrid,yabwiwe na Le Graet ko atazongera gukinira Ubufaransa ukundi kubera amakosa yashinjwe yo gushaka gushyira hanze amashusho y’umukinnyi mugenzi we Mathieu Valbuena ari gukora imibonano mpuzabitsina.

Nyuma yo gushinjwa aya makosa,Benzema yahise ahagarikwa kuzongera gukinira ikipe y’igihugu kugeza na nubu amaze kugeza ku myaka 31 y’amavuko ntabwo iki cyemezo kirahinduka nkuko byatangajwe na perezida wa FFF,Le Graet.

Benzema akimara kumva ko yahagaritswe kuzongera gukina Ubufaransa burundu yahise asubiza Le Graet ati “Natekereje ko utivanga mu kazi k’umutoza.Ninjye njyenyine uzahagarika kuzongera gukinira ikipe y’igihugu.Niba utekereza ko narangiye,reka nkinire ikindi gihugu nemerewe gukinira tuzarebe.”

Benzema wavutse ku babyeyi bakomoka muri Algeria,yanze gukinira iki gihugu cya Afurika muri 2006 ariko ngo muri iyi minsi arifuza kugikinira igihe Ubufaransa bwamwemerera kubikora.

Mu mategeko ya FIFA harimo ingingo ivuga ko nta mukinnyi wemerewe gukinira ibihugu 2 icyarimwe mu marushanwa mpuzamahanga ariko nanone hari irindi tegeko rivuga ko igihe igihugu cyambuye umukinnyi wagikiniye ubwenegihugu,uwo mukinnyi yemerewe gusaba FIFA gukinira ikindi afitiye ubwenegihugu.

Kugira ngo Benzema akinire Algeria byamusaba ko ahindura passport n’ubwenegihugu aho byagirwamo uruhare na Leta y’Ubufaransa ndetse na FIFA.

Benshi bakimara kumva ubusabe bwa Benzema bahise bandikira umutoza wa Algeria witwa Djamel Belmadi bamubaza niba adakeneye rutahizamu Benzema abaha igisubizo gitangaje.

Yagize ati “Mfite Bounedjah, Islam (Slimani), Delort, Soudani. Nyuzwe cyane n’abakinnyi mfite.”

Benzema niwe ufite ibitego byinshi muri La Liga aho afite 9 mu gihe Messi umukurikiye afite ibitego 8.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa