skol
fortebet

Karim Benzema yibasiye cyane Olivier Giroud bakinannye mu ikipe y’Ubufaransa

Yanditswe: Monday 30, Mar 2020

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Real Madrid Karim Benzema yibasiye cyane mugenzi we bavuka mu gihugu Kimwe Olivier Giroud aho yavuze ko batari ku rwego rumwe aho yavuze ko utagereranya imodoka ikina amarushanwa ya Formula one n’ikina amarushanwa ya Kart.

Sponsored Ad

Uyu mugabo umaze imyaka myinshi muri Real Madrid yatangaje ibi mu kiganiro yakoreye kuri Instagram cyateguwe n’uwitwa Mohamed Henni.

Umwe mu bafana yabajije Benzema icyo avuga ku bantu bamugereranya na mugenzi we bigeze gukinana mu ikipe y’igihugu y’Ubufaransa,Olivier Giroud mu kumusubiza yibasira uyu rutahizamu wa Chelsea FC karahava.

Benzema yagize ati “Ntabwo twakwibeshya.Ntabwo twagereranya imodoka ikina amarushanwa ya F1 n’ikina amarushanwa ya Kart.Agaragara mu Bufaransa [Giroud] kubera ko aba ari kumwe n’abakinnyi beza nka Griezmann na Mbappé. Akora ibye ariko simbizi niba hari umuntu ukunda imikinire ye.”

Nyuma y’aho Benzema akuriwe mu ikipe y’Ubufaransa kubera amakosa yashinjwe yo gushaka gushyira hanze amashusho ya mugenzi we bakinanaga Mathieu Valbuena ari gukora imibonano mpuzabitsina,Giroud yafashe umwanya we kugeza ubu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa