skol
fortebet

Kayiranga Jean Baptiste yemejwe nk’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru U20

Yanditswe: Thursday 05, Nov 2020

Sponsored Ad

skol

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) riratangaza ko Kayiranga Jean Baptiste yagizwe umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 20.

Sponsored Ad

Kayiranga Baptiste wakanyujijeho muri ruhago yo mu Rwanda no muri Africa, ahawe gutoza Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 kugira ngo batangire imyiteguro yo kwitabira irushanwa rya CECAFA ry’abatarengeje imaka 20 rizabera muri Tanzania.

Uyu mutoza wanatoje amakipe akomeye mu Rwanda, muri iyi kipe y’Igihugu azaba yungirijwe na Bisengimana Justin naho Amil Khan akazaba ari umutoza w’abanyezamu.

Kayiranga muri Kanama yahawe akazi na Rayon Sports yanakiniye, ko kuba umutoza ushinzwe Tekinike ariko akaba n’umutoza w’ikipe y’abana y’iriya kipe.

Amwe mu makipe akomeye yatoje arimo Rayon Sports yanagiyemo ibihe byiza ubwo yari agifite imbaraga zo guconga ruhago ndetse na Mukura yo mu Karere ka Huye.

Yakuriye muri Rayon Sports yinjiye mu 1988 ubwo yari afite imyaka 19 y’amavuko, nyuma aza kuyivamo ajya gukinira muri Tunisia mu ikipe ya Ramarsa FC yamazemo imyaka ibiri kuva mu 1996 kugeza mu 1998 aza kugaruka muri Rayon.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa