skol
Kigali
startimes

Kera kabaye Rayon Sports yemeje ko yatandukanye na Bizimana Yannick

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 18 July 2020 Yasuwe: 2370

Rayon Sports yemeje ko yatandukanye na Bizimana Yannick imwifuriza ishya n’ihirwe nyuma y’aho mu minsi ishize yabihakanye ubwo byatangazwaga n’ibinyamakuru ndetse nawe akabyemeza mu majwi yoherereje mugenzi we bakinanaga muri AS Muhanga.


Kuri uyu wa Gatandatu nibwo Rayon Sports yatangarije ku rukuta rwayo rwa Twitter ko yamaze gutandukana n’uyu mukinnyi ndetse imwifuriza guhirwa n’aho agiye.

Yagize ati"Bizimana Yannick yamaze gutandukana na Rayon Sports, buri umwe muri Rayon Sports arashimira Yannick ibyo yakoreye ikipe anamwifuriza guhirwa mu rugendo rwe ruri imbere."

Tariki ya 22 Gicurasi 2020,nibwo byamenyekanye ko Bizimana Yannick yerekeje muri APR FC.Bivugwa ko yaguzwe Miliyoni 22 FRW yahawe Rayon Sports nawe akaba yarahawe andi angana na Frw 14M.

APR FC yasinyishije Bizimana Yannick amasezerano imyaka ibiri,itanze aka kayabo bifasha Rayon Sports guhemba abakinnyi bayo n’abakozi ikirarane cy’ukwezi kwa kabiri yari ibabereyemo ndetse yishyura Kapiteni Rugwiro Herve amafaranga yo kumugura yamusigayemo.

Bizimana Yannick yiyongera ku bandi bakinnyi bashya APR FC yibitseho bakizamuka barimo Ruboneka Jean Bosco na Ndayishimiye Dieudonné yakuye muri AS Muhanga ndetse na Nsanzimfura Keddy wavuye muri Kiyovu Sports.

Bizimana Yannick n’undi mukinnyi wavuye muri Rayon Sports yakinnye shampiyona ya 2019/20 nyuma ya Irambona Eric na Kimenyi Yves (bombi baguzwe na Kiyovu Sports), Iradukunda Eric ‘Radu waguzwe na Police FC na Rutanga Eric wagiye Muri Young Africans, Michael Sarpong wirukanywe na Mugheni Kakule Fabrice watandukanye nayo.

Kuwa Kane taliki ya 20 Kamena 2019,nibwo Bizimana Yannick yasinyiye Rayon Sports yamutanzeho miliyoni 10 FRW zirimo 5 yahawe ndetse n’izindi 5 zahawe AS Muhanga na Gitiicyinyoni.

APR FC igize abakinnyi benshi babanza mu kibuga bavuye muri Rayon Sports barimo Imanishimwe Emmanuel Mangwende,Manzi Thierry na Mutsinzi Ange,Bukuru Christophe,Niyonzima Olivier Sefu na Yannick Bizimana.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Nta mukinnyi utakwifuza gukinira APR FC itwara ibikombe-Tuyienge...

Rutahizamu mushya w’ikipe ya APR FC Tuyisenge Jacques yatangaje ko aje muri...
18 September 2020 Yasuwe: 674 0

Minisiteri ya siporo yavuze aho ikibazo cya Rayon Sports kigeze n’igihe...

Minisitiri wa Siporo,Munyangaju Aurore Mimosa, yatangaje ko imyitozo...
18 September 2020 Yasuwe: 3724 0

Tuyisenge Jacques yerekanwe ku mugaragaro nk’umukinnyi mushya wa APR FC...

Ikipe ya APR FC yatangaje ku mugaragaro ko yamaze gusinyisha rutahizamu...
18 September 2020 Yasuwe: 1186 0

Quique Setien wahoze atoza FC Barcelona agiye kuyijyana mu nkiko

Uwari umutoza wa FC Barcelona mu mwaka w’imikino ushize, Quique Setien...
18 September 2020 Yasuwe: 695 0

Messi na Cristiano Ronaldo bananiwe kwinjira mu rutonde rw’abakinnyi

Ba kizigenza Lionel Messi na Cristiano Ronaldo ku nshuro ya mbere mu myaka...
17 September 2020 Yasuwe: 2614 0

Ifoto ya Lionel Messi ari kwihanagurira inkweto yaciye ibintu

Kizigenza Lionel Messi uherutse gufata umwanzuro wo kuguma muri FC...
17 September 2020 Yasuwe: 3657 0