skol
fortebet

Kevin de Bruyne yatangaje umukinnyi yatora nk’uwitwaye neza kurusha abandi muri Premier League uyu mwaka n’icyamamare yakwifuza ko bakinana

Yanditswe: Saturday 25, Apr 2020

Sponsored Ad

Umubiligi Kevin de Bruyne uri mu bahetse ikipe ya Manchester City yatangaje ko mbere y’uko Coronavirus ihagarika Premier League,umukinnyi yabonye witwaye neza kurusha abandi bose ari umunya Senegal Sadio Mane ukinira Liverpool.

Sponsored Ad

Kevin de Bruyne yavuze ko ahawe amahirwe yo gutora umukinnyi witwaye neza muri uyu mwaka w’imikino nubwo utararangira,nta kabuza yatora Sadio Mane kubera ukuntu yafashije cyane Liverpool kugeza ubwo shampiyona isubikwa itsinzwe rimwe ikananganya 1.

Liverpool yitwaye neza cyane muri Premier League yahagaritswe ku munsi wa 29 irusha Manchester City ya kabiri amanota 25, gusa De Bruyne yemeza ko Mane yakoze akazi gakomeye.

Yagize ati “Kuri njye umukinnyi w’umwaka ni Sadio Mane.Ndakeka yitwaye neza cyane muri Liverpool.Yabaye uw’ingirakamaro.Ndamutse mpisemo umukinnyi umwe,natora Mane.”

De Bruyne nawe ari mu bakinnyi bitwaye neza muri uyu mwaka w’imikino wazahajwe na Covid-19,kuko yatsinze ibitego 9 anatanga imipira 20 yavuyemo ibitego.

Uyu Mubiligi w’umuhanga cyane yari muri gahunda yo gukuraho agahigo ka Thierry Henry ko gutanga imipira 20 ivamo ibitego muri shampiyona imwe,cyane ko yari amaze gutanga 17 kandi ikipe ye igifite imikino 10 ya Premier League yo gukina.

Ku rundi ruhande,Kevin de Brune yatangarije Jamie Redknapp ko yakwishima cyane Manchester City iguze Cristiano Ronaldo kuko ngo niwe mukinnyi bakorana neza kubera ubuhanga bwo gutsinda afite buvanze no kwihuta cyane.

Yagize ati “Nkunda kureba ba rutahizamu nka Thierry Henry wantoje mu Bubiligi n’undi mukinnyi nka Cristiano Ronaldo.Nkanjye urema uburyo bubyara ibitego,ndabizi ko ari umukinnyi uhora imbere y’izamu kandi yamfasha cyane.Ku byo nkora,rutahizamu niwe ufite akamaro kanini.

Yakomeje ati “Kubera ’Cristiano najya nkata imipira kuri metero 3 hejuru kuko naba nzi neza ko yiteguye kuyifata agatsinda.”




De Bruyne yemeje ko Mane ariwe witwaye neza mu Bwongereza uyu mwaka anavuga ko yakwishimira gukinana na Ronaldo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa