skol
fortebet

Kevin Durant yashimishijwe no kubona perezida Kagame yaje kubashyigikira muri playoffs

Yanditswe: Friday 03, May 2019

Sponsored Ad

Umukinnyi Kevin Durant wa Gorden State Warriors ikina NBA,yashimishijwe no kubona nyakubahwa perezida Kagame ku kibuga Oracle Arena yaje kubashyigikira mu mukino wa kabiri wa ½ cya Playoffs aho batsinze Houston Rockets amanota 104-100.

Sponsored Ad

Nkuko ikinyamakuru The Undefeated cyabitangaje,ku Cyumweru gishize ushinzwe umutekano ku kibuga Oracle Arena yasabye abanyacyubahiro barimo uwahoze ari umunyamabanga wa USA, Condoleezza Rice,n’abandi gutegereza bakakira undi munyacyubahiro ukomeye,Nyakubahwa Paul Kagame.

Paul Kagame ukunda NBA cyane,yashimwe cyane na kabuhariwe Kevin Durant nyuma y’uyu mukino wa kabiri batsinze.

Yagize ati “Ni ibintu byiza cyane kubona umunyacyubahiro nk’uriya yaje kudushyigikira.

Umuyobozi wa NBA, Adam Silva,ukunze guhura na nyakubahwa perezida Kagame, nawe yamushimiye yaje gushyigikira iyi mikino.

Yagize ati “Perezida Kagame n’umuryango we ni abakunzi ba NBA bazwi kandi turamushimira uburyo ashyigikira uyu mukino, aho hamwe n’abandi bayobozi ba Afurika bashaka ko utera imbere ku mugabane.”

Perezida Kagame yahawe itike y’icyubahiro nkuko byatangajwe n’umuyobozi w’icyubahiro wa NBA.Perezida Kagame yari kumwe n’abantu basaga 12 barimo umurinzi we ndetse n’uwa stade Oracle ubwo yageraga kuri stade agace ka mbere karangiye.

Iki kinyamakuru cyavuze ko Nyakubahwa Paul Kagame ari umukunzi w’iyi kipe ya Warriors ikinamo ibyamamare birimo Stephen Curry,Kevin Durant,Klay Thompson,Draymond Green n’abandi.



Kevin Durant yishimiye kubona perezida Kagame mu banyacyubahiro baje gushyigikira Warriors

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa