addresiya
Kigali
startimes

Kigali Arena bwa mbere igiye kuberamo irushanwa rikomeye muri Afurika[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 31 July 2019 Yasuwe: 2918

Umuyobozi wa Basketball Africa League, Amadou Gallo Fall yatangaje ko Umujyi wa Kigali ari wo uzakira imikino ya nyuma y’irushanwa rihuza amakipe 12 yo muri Afurika rizaba kuba ku nshuro ya mbere mu mwaka utaha.



Inama yabereye muri Sénégal yemeje kandi Imijyi irimo Cairo (Misiri), Dakar (Sénégal), Lagos (Nigeria), Luanda (Angola), Rabat (Maroc) n’umwe hagati ya Monastir cyangwa Tunis (Tunisie) nk’izakira imikino y’amajonjora.

Umuyobozi wa NBA, Adam Silver (ibumoso), Umunyamabanga Mukuru wa FIBA, Andreas Zagklis (hagati) n’Umuyobozi wa Basketball Africa League, Amadou Gallo Fall (iburyo) ubwo bari i Dakar kuri uyu wa Kabiri

Muri Gashyantare ni bwo Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Leta zunze ubumwe za Amerika ritegura ‘NBA’ ryatangaje ko rigiye gutangiza shampiyona ya Amerika y’umupira w’amabiko NBA muri Africa izitwa NBA Africa League izakinirwa mu bihugu bitandatu birimo n’u Rwanda.

Iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe 12 aturutse ku mugabane wa Afurika, rizatangira muri Werurwe 2020.

Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall yabitangaje ko ubwo yari yakiriye abarimo Umunyamabanga wa FIBA, Andreas Zagklis, Alphonse Bilé ushinzwe ibikorwa muri FIBA, Umuyobozi wa NBA, Adam Silver na Mark Tatum umwungirije, muri Musée des Civilisations Noires i Dakar muri Sénégal.

Amadou Gallo Fall yavuze ko bashimishijwe no kuba Afurika igiye kugira umwaka w’imikino w’amateka.

Ati “Uyu munsi twishimiye kugera ku yindi ntambwe nziza, aho tuzagira umwaka w’imikino w’amateka muri Basketball Africa League. Ubu dufite imijyi irindwi izakira aya marushanwa. Turashimira abafanyabikorwa bacu barimo NIKE na Jordan Brand badufasha muri uru rugendo, amakipe yacu akambara neza ndetse akabona n’ibindi nkenerwa byose.”

Guhera muri Werurwe 2020, Imijyi itandatu izakira iri rushanwa rizahuza amakipe 12 agabanyije mu bice bibiri, aho buri gice kizakinira mu Mijyi itatu.

Uyu mwaka w’imikino usanzwe, uzasiga buri kipe muri aya 12 ikinnye imikino itanu muri 30 izakinwa, aho amakipe atatu ya mbere mu buri gace azabona itike yo gukina imikino ya Playoffs.

Amakipe atandatu azakina Playoffs ‘Super 6’, azahura hagati yayo kugira ngo haboneke amakipe ane azajya gukina irushanwa risoza ‘BAL Final Four’ ndetse hagire agera ku mukino wa nyuma, aho iyi BAL Final 4 n’Umukino wa nyuma byombi bizakinirwa i Kigali mu mpera za 2020.

BAL Final Four n’Umukino wa nyuma, bizajya bikinwa mu mukino umwe wo gukuranamo.

NIKE na Jordan Brand zizambika amakipe 12 yose azakina iri rushanwa haba mu gihe cy’imikino ndetse no mu myitozo.

AMAFOTO@The New Times

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rayon Sports yaburiye Kiyovu Sports na Police FC ko zishobora guhomba...

Ikipe ya Rayon Sports yandikiye Kiyovu Sports na Police FC izimenyesha ko...
2 June 2020 Yasuwe: 3336 0

Ronaldo mukuru yatangaje abakinnyi 5 akunda kureba batarimo Cristiano...

Umunya Brazil w’umunyabigwi cyane,Luis Nazario de Lima uzwi nka Ronaldo...
2 June 2020 Yasuwe: 2819 0

Rutanga Eric ashobora kuva muri Police FC igitaraganya kubera indi kipe...

Myugariro Rutanga Eric ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso mu ikipe y’igihugu...
1 June 2020 Yasuwe: 7025 2

Munyakazi Sadate yahaye isezerano rikomeye abafana ba Rayon Sports...

Umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yasezeranyije abafana b’iyi...
1 June 2020 Yasuwe: 4739 0

Bernardo Silva yaciye ibintu kubera ikizungerezi yabanaga nacyo muri Guma...

Ubwo ibihugu byinshi byafataga ingamba zo guhagarika ibikorwa byose mu...
31 May 2020 Yasuwe: 5769 1

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yongeye guca ibintu kubera ifoto yashyize...

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo witwa Georgina Rodriguez yongeye gutuma...
30 May 2020 Yasuwe: 8015 4