skol
fortebet

Kigali Arena inyubako ya mbere nini y’imikino yo mu nzu muri East Africa ikaba no mu icumi za mbere muri Afurika isa n’iyarangiye[AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 14, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Kigali Arena, inyubako ya mbere nini y’imikino yo mu nzu mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba ndetse iri mu icumi za mbere muri Afurika yose isa n’iyarangiye.

Sponsored Ad

Magingo aya, iyi Stade ifite ubushobozi bwo kwakira imikino yose y’intoki, ibitaramo n’inama yamaze kuzura mu bice hafi ya byose, aho ubu ishobora gutangira gukoreshwa.

Kigali Arena yubatswe mu buryo bumeze kimwe na Dakar Arena iherereye mu Mujyi mushya uri kubakwa muri Sénégal, Diamniadio, nayo yubatswe na Summa, Sosiyete y’Abanya-Turikiya yanakoze imirimo ya nyuma kuri Kigali Convention Centre.

Aho Kigali Arena itandukaniye na Dakar Arena ni uko iyi yo muri Sénégal yakira abantu ibihumbi 15 mu gihe indi yo ari ibihumbi 10 ariko bashobora kurenga bakagera kuri 11 bitewe n’igikorwa yakiriye.

Ifite uburebure bwa metero 18,6 uvuye ku gisenge. Izajya yakira imikino ya Basketball, Volleyball, Tennis na Football ikinirwa mu nzu. Ishobora kwakira ibitaramo, inama mpuzamahanga, ibiterane n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Kigali Arena igizwe n’ibice bine (zone), aho buri kimwe gifite abo cyagenewe. Amarembo magari aherereye ahazwi nko mu Migina ku muhanda wa Sport View.

Magingo aya, imirimo yo kubaka iyi stade yararangiye mu bice byayo byose, ndetse ibikoresho byose nkenerwa byamaze gushyirwamo ku buryo yatangira gukoreshwa.

Byari byitezwe ko Kigali Arena ifungurwa ku wa 05 Nyakanga 2019 ariko uwo muhango urasubikwa bitewe n’uko hari imihanda itari yakarangiye neza mu nkengero zayo.

Iyi stade izifashishwa u Rwanda rwakira imikino ya Afrobasket y’abatarengeje imyaka 16 mu 2020 ndetse ruherutse kwemezwa nk’igihugu kizakira imikino ya Afrobasket 2021.







Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa