skol
fortebet

Kiyovu Sports yabonye umuterankunga uzayiha miliyoni 20 FRW mu myaka ibiri

Yanditswe: Wednesday 31, Jul 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Kiyovu Sports iri mu zirambye cyane mu mupira w’amaguru mu Rwanda, yamaze gusinyana amasezerano y’ubufatanye na kompanyi ya AQUA RWANDA icuruza imibavu (Parfum) hirya no mu gihugu cy’u Rwanda, ndetse no mu bihugu bitandukanye byo ku mugane w’i Burayi birimo u Butaliyani.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 31 Nyakanga 2019,nibwo Kiyovu Sports yasinyanye amasezerano y’imyaka 2 y’ubufatanye na kompanyi ya Aqua Rwanda, afite agaciro ka miliyoni 20 ziziyongeraho ibindi bihembo bitandukanye bizajya bihabwa abakinnyi.

Kiyovu Sports izajya yambara imyenda yanditseho Aqua Rwanda imbere mu rwego rwo kumenyekanisha ibikorwa byayo bitandukanye hanyuma buri mwaka ihabwe miliyoni 10 FRW.

Umuyobozi w’ikipe ya Kiyovu Sports, Kayumba Jean Pierre aherutse gutangariza abanyamuryango bayo ko mu mwaka w’imikino wa 2019-2020, bazakoresha ingengo y’imari ya miliyoni 320 z’amafaranga y’u Rwanda,azava mu bafatanyabikorwa batandukanye ndetse n’akarere ka Nyarugenge gasanzwe kabatera inkunga n’andi atangwa n’abanyamuryango.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa