skol
Kigali
startimes

Kiyovu Sports yagiye mu mwiherero wo kuganira ku iterambere ku kiyaga cya Muhazi

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 3 October 2020 Yasuwe: 4160

Kuri uyu wa 03 Ukwakira 2020,Ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sports, abakinnyi bose ndetse n’abatoza b’iyi kipe, berekeje mu mwiherero kuri Muhazi nkuko Perezida w’iyi kipe yari yabibwiye abanyamakuru mu muhango wo kwerekana abatoza b’iyi kipe.


Ni umwiherero wateguwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe burangajwe imbere na Mvukiyehe Juvenal na komite nyobozi nshya yatorewe ugamije kwiga ku iterambere ry’ikipe muri rusange no gutegura umwaka w’imikino utaha wa 2020-2021.

Ikigamijwe cyane muri uyu umwiherero nuko abakinnyi bamenyana n’abatoza ndetse n’ubuyobozi bushya bw’iyi kipe bwatowe tariki 27 Nzeri 2020.

Uyu mwiherero uzigirwamo ku buzima bushya ikipe igiye gutangira,kuganira ku ntego zikomeye iyi kipe ifite imbere zirangajwe imbere no gutwara igikombe cya shampiyona.

Abakozi bose ba Kiyovu Sport uhereye kuri Djemba ushinzwe ibikoresho muri iyi kipe kugeza ku muyobozi wayo Mvukiyehe Juvenal, bagendeye muri bisi nshya y’iyi kipe berekeza ku kiyaga cya Muhazi,aho bari bumare umunsi wose baganira.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku munsi w’ejo, Karekezi Olivier yavuze ko gutwara igikombe kuri Kiyovu Sports bishoboka, ariko yiteze ko amakipe bazaba bahanganye cyane ari APR FC na Rayon Sports.

Ati “Ibintu byose birashoboka mu mupira w’amaguru, igikombe dushobora kugitwara. Mu mwaka ushize APR yari hejuru ndetse n’ubu ikomeje kwiyubaka.

Ndibaza ko ni ikipe imwe cyangwa Rayon Sports, nshobora kuvuga ko bizaba bigoye kuzikuraho amanota atatu, ariko ibintu byose ni ugukora cyane.

Ngiye gutegura, n’izindi ziri kwitegura, simvuze n’izindi ziri hasi, na za AS Kigali yariteguye. Ni ugutegura, ni ugukora nkafatanya n’ubuyobozi bushya buriho n’ubwari busanzweho bukaza tugafatanya.

Umupira narawukinnye, iyo wumva ko ibintu bishoboka, birashoboka. Nidufatanya n’abakunzi ba Kiyovu Sports n’ubuyobozi tuzabigeraho. Kiyovu Sports ni ikipe ikomeye na bo bansabye igikombe.”

Kiyovu Sports yabaye iya gatanu muri Shampiyona iheruka.

Mu Rwanda, Karekezi yatoje Rayon Sports hagati ya Nyakanga 2017 na Gashyantare 2018, ayihesha igikombe cy’irushanwa Agaciro Development Fund, akurikizaho icya Super Cup yatsindiyeho APR FC ibitego 2-0, mbere yo kwegukana Igikombe cy’Intwari.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Hatangajwe abakinnyi batatu batumye Frank Lampard yirukanwa muri...

Mbere y’uko umutoza Frank Lampard yirukanwa,abakinnyi yakundaga gukoresha...
26 January 2021 Yasuwe: 4470 0

Roman Abramovic yahishuye impamvu ikomeye yatumye yirukana Frank...

Ubuyobozi bw’ikipe ya Chelsea bwamaze gutangaza ko bwirukanye umutoza Frank...
25 January 2021 Yasuwe: 5897 0

Umuherwe wa Chelsea yafashe icyemezo cyo kwirukana umutoza Frank...

Umuherwe w’Umurusiya witwa Roman Abramovich yamaze gufata umwanzuro wo...
25 January 2021 Yasuwe: 4198 0

Umukinnyi wa Liverpool amerewe nabi cyane n’abafana ashinjwa gutsindisha...

Ikipe ya Liverpool ikomeje kujya mu bihe bibi cyane mu mupira w’amaguru yaba...
25 January 2021 Yasuwe: 6113 0

Rwatubyaye Abdul yasinye amasezerano y’umwaka n’amezi atandatu mu yindi...

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Amavubi) Rwatubyaye...
25 January 2021 Yasuwe: 3818 0

Abafana ba Chelsea basabiye umusifuzi David Coote ikarita itukura nyuma yo...

Mu butumwa banyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo,abafana ba Chelsea basabye...
25 January 2021 Yasuwe: 3782 0