skol
fortebet

Kiyovu Sports yakomeje kuba intsina ngufi imbere ya APR FC

Yanditswe: Friday 11, Dec 2020

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC yaherukaga gusezererwa na Gor Mahia mu mikino ya CAF Champions League,yiyunze n’abafana bayo ubwo yatsindaga Kiyovu Sport igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 3 wa shampiyona ariko wari uwa mbere kuri yo.

Sponsored Ad

APR FC yaje muri uyu mukino imeze nk’intare yakomeretse,yatangiye uyu mukino iri hejuru ndetse ihererekanya cyane kurusha Kiyovu Sport yari ku rwego rwo hasi nkuko yari imeze mu mukino iheruka gutsindwa na Marines FC.

Ku munota wa 06 w’umukino, Manishimwe Djabel yateye ishoti rikomeye ari inyuma y’urubuga rw’amahina, umupira uca ku ruhande rw’izamu rya Kimenyi Yves wa Kiyovu Sports.

Kubera kurushwa cyane na APR FC, Mu minota y’umukino, Kiyovu Sports yari imaze gukora amakosa atanu ku bakinnyi bayo barimo Saba Robert, Habamahoro Vincent na Bigirimana Abedi.

Kiyovu Sports yagiye igaruka mu mukino gahoro gahoro aho ku munota wa 23 Saba Robert yinjiye mu rubuga rw’amahina ariko Manzi Thierry ashyira umupira muri koruneri itagize icyo itanga.

Ku munota wa 27 w’umukino,Umunyezamu wa APR FC Ahishakiye Heritier wasimbuye Rwabugiri Umar yakuyemo umupira yatewe na Babuwa Samson ndetse yongera gutabara ikipe ye ku munota wa 31 ubwo uyu rutahizamu yari ateye irindi shoti rikomeye akarikuramo.

Ku munota wa 36, APR FC yatsinze igitego cyabonetse muri uyu mukino cyitsinzwe na Serumogo Ally nyuma y’umupira wahinduwe na Mutsinzi Ange, ukurwaho n’umunyezamu Kimenyi Yves uyu myugariro ahura nawo awuyobora mu izamu.

Ku munota wa 41 w’umukino,Kimenyi Yves yarokoye Kiyovu Sports ubwo Nizeyimana Djuma yamuteraga ishoti rikomeye arikurama, umupira ujya muri koruneri.

Ku munota wa 43, Niyonzima Olivier Seifu yagushijwe mu rubuga rw’amahina na Ngandu Omar, umusifuzi wo ku ruhande, Karangwa Justin, yerekana ko ari penaliti.

Iyi penaliti yimwe Tuyisenge Jacques waherukaga kuyihusha muri Kenya ihabwa Byiringiro Lague wayiteye Kimenyi Yves ayikuramo.Igice cya mbere cyahise kirangira ari 1-0.

Iyi ni penaliti ya kabiri Kimenyi Yves akuyemo muri uyu mwaka w’imikino kuko no kuri Marines FC yakuyemo indi.

Igice cya kabiri cyaranzwe no kugerageza kwinjiza ibitego ku mpande zombi ariko APR FC niyo yabonye uburyo bwinshi kurusha Kiyovu Sports nubwo nayo yagowe n’umunyezamu Heritier.

Kiyovu Sports yarangije umukino ari abakinnyi 10 kuko ku munota wa 2 w’inyongera Habamahoro Vincent yahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo yabyaye umutuku nyuma y’ikosa yakoreye kuri Manzi Thierry.

Uyu n’umukino wa 2 wikurikiranya Kiyovu Sports itsinzwe nyuma y’uwa Marines FC iheruka gutsindwa 3-0 gusa yatsinze umukino wa mbere wa shampiyona Mukura VS ibitego 3-1.

Mu mikino 34 iheruka guhuza amakipe yombi muri Shampiyona, APR yatsinzemo 24, Kiyovu itsinda itatu, zinganya imikino irindwi. APR FC yatsinze imikino 19 muri 22 iheruka guhuriramo na Kiyovu Sports harimo n’uheruka warangiye ari 1-0.

Undi mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu warangiye Marines FC inganyije na Sunrise FC igitego 1-1, ikomeza kuyobora Shampiyona n’amanota arindwi, ikurikiwe na Musanze FC ifite amanota atandatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa