skol
fortebet

Kiyovu Sports yashyizeho ibisabwa ku muntu ushaka kuba Perezida wayo bigonga Juvenal wifuzwa na bamwe

Yanditswe: Saturday 19, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Komisiyo y’amatora muri Kiyovu Sports yatangaje ibisabwa kuri buri wese wifuza kwiyamamariza kuba umwe mu bayobozi ba Kiyovu Sports mu matora azaba kuwa 27 Nzeri 2020 birimo ingingo igonga Mvukiyehe Juvenal wifuzwaga na bamwe mu bayovu kubera ubushobozi ari gushoramo.

Sponsored Ad

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Nzeri 2020, nibwo komite nyobozi ya Kiyovu yasoje manda yayo gusa ntihatarabaho ihererekanyabubasha kuko hataratorwa indi komite nshya izasimbura iyacyuye igihe.

Hakomeje kwibazwa abazayobora iyi kipe yo ku Mumena mu yindi myaka iri imbere,gusa hari impaka ndende hagati y’abifuza impinduka n’abashaka komite icyuye igihe.

Visi Perezida wa mbere Ntarindwa Theodore yavuze ko atiteguye kongera kwiyamamaza bitewe n’icyo yise akajagari kari muri Kiyovu Sport.

Mvuyekure Francois, we aganira n’itangazamakuru, yatangaje ko yumva agifite imbaraga n’ubushake bwo gukomeza iyi kipe mu gihe cyose yaba agiriwe icyizere n’abanyamuryango b’iyi kipe abereye umuyobozi.

“Njye nibifuza ko nongera kubayobora, nzabikora kuko ni ikipe yanjye kandi nkunda cyane. Mfite ubushake bwo kuyiyobora rwose mu gihe cyose abanyamuryango bazaba bangiriye icyizere bakantora, nta kibazo mfite cyo kutayiyobora.”

Komisiyo ishinzwe amatora yatangaje ibisabwa kugira ngo umuntu yemererwe kuyobora iyi kipe birimo kuba amaze amezi 6 ari umunyamuryango.

Iyi ngingo yagonze Mvukiyehe Juvenal wifuzwa na bamwe mu banyamuryango kuko ataramara amezi 6 ari umunyamuryango.Amaze hafi ukwezi abaye umunyamuryango.

Ibisabwa abifuza kuba abayobozi ba Kiyovu Sports birimo ko Umunyamuryango wiyamamaza agomba kuba amaze byibura amezi 6 kandi nta kirarane cy’umusanzu afite cyangwa indi miziro.

Ubishaka yemerewe Kwiyamamariza umwe mu myanya y’ubuyobozi bitarenze 22/09/2020.

Abiyamamaje bazatangarizwa abanyamuryango bitarenze Tariki 23/09 (Ku wa Kabiri).

Amatora azabera mu cyumba cy’inama cy’umujyi wa Kigali ku cyumweru, Kuva 10H00-13H00.

Kwiyamamaza bizakorwa kuva ku wa 3 kugeza ku wa 6.

Mu minsi ishize,Karekezi Olivier yavuze ko atiteguye gutoza Kiyovu Sport, mu gihe Juvenal yaba adatorewe kuyobora iyi kipe.

Yagize ati "Ndifuza ko ibibazo biri muri komite byakemuka. Impamvu ntarasinya, ni uko hashobora kuza undi muyobozi akavuga ko ibiri muri masezerano atabishobora, icyo gihe sinaba ndi umukozi wa Kiyovu.

Ikindi, mbere yo gusinya ngomba kubanza kumenya niba Staff yanjye yabonye byose ikeneye. Ndashaka ko njye n’abo tuzakorana tuzasinyira rimwe kuva kuri kit manager kugera kuri njye."

"Nshaka kumenya, abo tuzakorana bazasinyana nande, abakinnyi nkamenya niba babonye ibyo bemererwe, nta hutihuti mu kazi. Reka ntegereze iminsi mike mbanze menye komite izajyaho mbone kugenda."



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa