skol
fortebet

Kiyovu Sports yasinyishije umukinnyi Ngendahimana uri mu beza bakina hagati mu kibuga mu Rwanda

Yanditswe: Wednesday 03, Jun 2020

Sponsored Ad

Ikipe ya Kiyovu Sports yamaze kugura umwe mu bakinnyi beza cyane bakina mu kibuga hagati mu Rwanda, Ngendahimana Eric wakiniraga ikipe ya Police FC, n’ikipe y’igihugu Amavubi nubwo adakunze kuyibonamo umwanya.

Sponsored Ad

Uyu Ngendahimana wari umaze imyaka 6 ahesha ishema Police FC,yahisemo guhagarika umubano w’imikoranire bari bafitanye asanga undi mukoresha mushya ariwe Kiyovu Sports bivugwa ko yamuguze akayabo ka miliyoni 6 FRW, akazajya ahembwa ibihumbi 400 by’amafaranga y’u Rwanda.

Ngendahimana yasinyiye Kiyovu Sports amasezerano y’imyaka 2 yiyongera ku bandi bakinnyi bakomeye imaze kugura barimo Kimenyi Yves,Babuwa Samson,Irambona Eric

Ngendahimana ari mu mateka ya Police FC kuko ariwe wayifashije kwegukana igikombe kimwe rukumbi cy’amahoro ifite mu mwaka wa 2015 atsinda Rayon Sports FC igitego cy’umutwe ku mukino wa nyuma.

Ngendahimana yageze muri Police FC avuye muri Musanze FC ndetse iyi kipe y’abashinzwe umutekano yari ayibereye kapiteni uhoraho.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa