skol
fortebet

Kiyovu Sports yemeje ko yasheshe amasezerano yari ifitanye na Karekezi Olivier

Yanditswe: Sunday 02, May 2021

Sponsored Ad

Ikipe ya Kiyovu Sports yashyize itangaza ko yatandukanye n’uwari umutoza mukuru wayo, Karekezi Olivier,nyuma yo kunyomoza ko yirukanwe ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru.

Sponsored Ad

Ibinyujije kuri Twitter yayo,Kiyovu Sports yashyize hanze itangazo rivuga ko yamaze gutandukana n’uyu mutoza kuko yarenze ku mabwiriza ngengamyitwarire.

Iti “Nyuma y’aho uwari umutoza mukuru wa Kiyovu Sports Olivier Karekezi aviriye mu mwiherero atamenyesheje inzego bireba, ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru komite nyobozi ya Kiyovu Sports yateranye ifata umwanzuro wo gusesa amasezerano yari ifitanye n’uyu mutoza."

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwamenyesheje abakunzi bayo n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange ko Karekezi Olivier Fils yarenze ku mategeko ngengamyitwarire y’ikipe, n’amabwiriza ya FERWAFA n’ay’igihugu yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, ubwo yikuraga aho ikipe icumbitse atabiherewe uburenganzira, ntanaboneke mu myitozo.

Karekezi Olivier yagizwe umutoza mukuru wa Kiyovu Sports muri Nyakanga 2020.

Karekezi wari amaze kuyitoza imikino 4 y’amarushanwa irimo 3 yatsinzwe hanyuma atsinda umwe.

Umusaruro wa Karekezi muri Kiyovu Sports:

▪️3-1 Mukura VS
▪️0-3 Marines
▪️0-1 APR FC
▪️1-2 Rutsiro FC

Kiyovu Sport iri kwitegura umukino wa kabiri wo mu itsinda B izakira Rayon Sports ku wa 3 gusa umwuka mubi uyirimo ntibizayorohera kwitwara neza imbere ya Rayon Sports ifite umwuka mwiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa