skol
fortebet

Kiyovu Sports yijeje abafana gutsinda APR FC nubwo yananiwe Marines FC

Yanditswe: Wednesday 09, Dec 2020

Sponsored Ad

Umutoza wungirije wa Kiyovu Sports Kalisa Francois yatangarije abanyamakuru ko nubwo batsinzwe na Marines FC ibitego 3-0 ariko biteguye guha isomo rya ruhago APR FC bakayigerera mu kebo nkako Gor Mahia yayigereyemo.

Sponsored Ad

Nyuma yo gutsindwa na Marines FC,Umutoza wungirije wa Kiyovu Sports Kalisa Francois yavuze ko gutsinda, gutsindwa cyangwa kunganya bibaho mu mupira w’amaguru ariko ko uku gutsindwa kwabo APR FC ariyo izakwishyura.

Umutoza Kalisa yagize ati “Imikino ntisa, uyu munsi dushobora kuba dutsinzwe na Marines FC ariko natwe dufite ibyishimo ku wa Gatanu. Turi tayari, ku wa Gatanu dushobora gukina umukino usukuye kuruta uwo twakinnye kuri Marines.”

Tuzakina nta gikuba cyacitse, uko Marines FC yadutsinze ni nk’uko twatsinze Mukura VS, ndizeza abafana ko bazishima ku wa Gatanu.”

Uyu mutoza wari uhagarariye Karekezi,yavuze ko habayeho uburangare mu bugarira, n’ikibazo cyo hagati aho abakinnyi ba Kiyovu batarabasha guhuza umukino, bituma Marines FC ibatsinda inabarusha kuri uyu wa Kabiri.

Imikino yo ku munsi wa Gatatu wa Shampiyona

Ku wa Kane tariki 10 Ukuboza 2020

Rutsiro FC vs Gasogi United [WASUBITSWE]
As Kigali vs Mukura VS
Bugesera FC vs Police FC
Espoir FC vs Rayon Sports [WASUBITSWE
Muhanga FC vs Gorilla FC
Etincelles FC vs Musanze FC

Ku wa Gatanu tariki 11 Ukuboza 2020

APR FC vs Kiyovu Sports
Marines FC vs Sunrise FC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa