skol
fortebet

KNC wababajwe no gutsindwa na Mukura VS yashinje abakinnyi be umurengwe ukabije

Yanditswe: Sunday 16, Feb 2020

Sponsored Ad

Umuyobozi wa Gasogi United,Kakoza Nkuriza Charles yabwiye abanyamakuru ko atumva ukuntu ikipe ye yatsinzwe na Mukura VS imaze amezi ane itazi ikitwa umushara bituma ashinja abakinnyi be kugira umurengwe ukabije.

Sponsored Ad

KNC yavuze ko bamwe mu bakinnyi be badakwiriye gukinira ikipe ya Gasogi United kuko batagendera ku cyerekezo cyayo ndetse ngo banayifashe kugera ku ntumbero yihaye.

KNC yakomeje avuga abakinnyi be bashobora kuba bararenzwe cyane ko bahemberwa igihe ariko Mukura VS yabatsinze ikaba imaze amezi 4 idahemba ariko ikaba ibarusha imbaraga mu kibuga.

Yagize ati “Ikintu cya mbere kibabaje dukinnye n’ikipe imaze amezi ane itazi ikitwa umushahara. Iyi kipe ihembwa buri kwezi, agahimbazamusyi bakabonera aho ako kanya, ntecyereza ko bashobora kuba bararenzwe wenda uwabashyira mu bihe nk’iby’abandi barimo bakwitecyerezaho bakamenya ko inzara iryana bakamenya n’agaciro ko gushaka agahimbazamusyi.

Ikindi ubwabyo ushobora gusanga dufite abakinnyi batari ku rwego rw’izina rya Gasogi na byo tubirebe. Kuko iyo urebye umukinnyi aza agashaka kwiryohereza….nk’uyu munsi ndi umuntu utanga amanota, Manace namuha munsi ya zeru kuko imikino nk’iriya aba arimo nta kintu yazafasha ikipe. Gufata umupira ukicenga, ukirigita ntabwo ibyo aribyo dukeneye kuko urebye urasanga abataha izamu baramwaka imipira ugasanga ahubwo arabyishe.

KNC wari wavuze amagambo menshi yo kuryoshya umukino wa Mukura VS, yababajwe no gutsindwa nayo aho yemeje ko abakinnyi be asanga batigeze bakurikiza amabwiriza bahawe n’umutoza mbere y’umukino.

Ibitekerezo

  • Ubanza gukorera KNC ali ukubura ahandi ujya,wa mugabo we ugira incyuroza gitinda peeee

    Harya Gasogi ngo ni urubambyingwe ?KNC yavugaga atarabona natuze babanze bamugire aka ya nkende inyagirirwa mu nsi y’igiti yigeze kurira ntago umupira ukinwa n’amagambo.
    Uramutse ukinwa nayo Gasogi yaba iri ku mwanya wa mbere.

    Bwana KNC abakinnyi bawe bararengana, kuko baba babona umukino wamaze kutsindira mu kanwa, ibya foot wabiretse ukikinira comedy ko byakubera kurushaho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa